Ibigo by’amashuri (incuke, abanza, ayisumbuye) byasabwe gusoza igehembwe cya gatatu cy’amashuri mbere y’ibyumweru bibiri mu rwego rwo kwirinda no gukumira icyorezo cya Ebola.
Nk’uko bikubiye mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Uburezi na Siporo muri iki gihugu Madame Janet Kataaha Museveni, yavuze ko izo ari zimwe mu ngamba zafashwe kubera icyorezo cya Ebola kirimo gufata indi ntera muri iki gihugu.
Amakuru atangazwa n’inzego z’ ubuzima avuga ko kuva ku wa 20 Nzeri 2022, abana 23 bamaze kwandura Ebola naho 8 bahitanywe nayo.
Madamu Janet Museveni yavuze ko abana 11 basanze baranduye Ebola mu bigo Bitanu byo mu murwa mukuru Kampala, Wakiso na Mubende.
Ibigo by’amashuri bikaba byasabwe gutangira ibizamini mu Cyumweru gitaha. Ibizamini nibirangira abana bazasabwa gusubira mu miryango yabo kandi birinda kwandurira muri izo ngendo.
Hakazakurikizwa amabwiriza azatangazwa na Minisitiri ufite gutwara ibintu n’abantu mu nshingano.
Amakuru dukesha Obsever avuga ko iki cyemezo kije nyuma y’uko Minisitiri w’Ubuzima ejo taliki ya 7 Ugushyingo 2022 yari yagaragarije Inteko ishinga amategeko ko byaba byiza amashuri afunze.
Yagaragaje ko icyo cyemezo gihawe umugisha baba birinze ko umubare w’abandura waremerera inzego z’ubuzima igihe ubwandu bwaba bwiyongereye mu bigo by’amashuri.