Karongi: Urubyiruko rw’abakorerabushake rurarira ayo kwarika

Bamwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake mu karere ka Karongi bararira ayo kwarika nyuma yo kubeshywa n’ubuyobozi bw’akarere agashimwe ntibagahabwe.

Mu butumwa butari bugufi bwandikiwe umunyamakuru wa Rwandanews24 na bamwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake bo mu karere ka Karongi aho basabaga ko tubakorera ubuvugizi nyuma yo kubeshywa n’akarere bugira buti:

“Nagiragango mumfashe ku kibazo dufite nk’urubyiruko rw’abakorerabushake ba Karongi, tekereza muri covid-19 twemerewe amazi ubu twajyanye impapuro zishyuza ku karere ukwezi kwa 5;6;7 ayo mezi yose twarakoraga, ndabizi ko turi abakorerabushake ariko tuge tuvugisha ukuri wakorera ubushake amezi 3 utaha mu rugo ugasaba amavuta yo kwisiga, isabune, inkweto zagucikiyeho ukaka nayo kuzidodesha.”

Uyu akomeza yibaza impamvu amazi bari barebemerewe batayawe.

Ati “Ese koko aribo bamaze amezi 3 badahembwa bakwica akazi bingana gute?”

Ikindi cyababaje aba bakorerabushake kurushaho hari bamwe muri bo bashyizwe muri Command Poste ya lift valley fever (yashyizweho igihe akarere ka Karongi kashyirwaga mu Kato ku matungo) aho bakoraga amanywa n’ijoro ariko bikarangira babeshywe agashimwe.

Ati “Babanje kujya batugaburira bigeze aho birahagarara batubwira ko bazabibara mu mafaranga, baduhagarika nta n’urupfumuye baduhaye, ndetse iki kibazo cyacu cyavuzweho mu nama y’Umutekano (JOC) maze Mukase Valentine, Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza avuga ko twishyuwe kandi kugeza n’ubu nta kirakorwa.”

Mukarutesi Vestine, Umuyobozi w’akarere ka Karongi yaruciye ararumira kuri iki kibazo, dore ko terefone yayifashe yakumva ari umunyamakuru akayirya urwara, ndetse ntiyigeze anabasha gusubiza ubutumwa bugufi twamwandikiye.

Ibiro by’Akarere ka Karongi

One thought on “Karongi: Urubyiruko rw’abakorerabushake rurarira ayo kwarika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *