Leta y’u Rwanda yatangaje ko indege y’intambara yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 iturutse mu gihugu cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (DRC) yavogereye ikirere cy’u Rwanda.
Ibi byabaye mugitondo cyo kuri uyu wa mbere saa 11h20, taliki ya 7 Ugushyingo 2022, aho iyo ndege yaguye ku kibuga cy’indege cya Rubavu giherereye mu Ntara y’Iburengerazuba ikahamara umwanya.
Leta y’u Rwanda itangaza ko nta cyo yabikozeho, ndetse ko iyo ndege y’intambara nyuma y’ igihe gito yahise isubira muri DRC.
Ubuyobozi bwa Leta y’u Rwanda bwamenyesheje Leta ya DRC ko butishimiye ubu bushotoranyi, ndetse Ubuyobozi bwa DRC bwemeye ibyabaye.
