Rubavu: Umuryango uherutse kwicirwa umwana n’abarinzi b’amahoro urasaba ubutabera

Nk’uko Rwandanews24 iherutse ku bibagezaho mu nkuru yacu yatambutse yari ifite umutwe ugira uti Rubavu: Uwakubiswe n’abarinzi b’amahoro yapfiriye ku biro byakagari aho ubuyobozi bw’umurenge wa Bugeshi bwavugaga ko abagize uruhare mu kwica uyu musore batorotse bagiye gushakishwa.

Kuri ubu abo mu muryango we barasaba ko bahabwa ubutabera kuko abo barinzi b’amahoro bakekwaho kwica uyu musore bakirimo kwidegembya.

Harerimana Jacques, Umubyeyi wa Uwiragiye avuga ko akeneye ubutabera abishwe umwana we bagatabwa muri yombi.

Ati “Ndasaba ubutabera kuko abishe umwana wanjye barimo kwidegembya kuko ubari inyuma ari Gitifu w’akagari ka Mutovu, kuko ku munsi wo gushyingura yaremesheje inama ku kagari avuga ko nta muturage wemerewe kugera iwanjye.”

Akomeza avuga ko mu bishe umwana we harimo umukuru w’umutekano w’umudugudu wa Mburamazi none ni nawe wasigaranye Code y’umudugudu aho akirimo kwidegembya we n’abandi 6, kuko bose bari mu mudugudu ariko hataragira ufatwa.

<

Avuga ko bamwe batangiye kumushyiraho iterabwoba ko ni akomeza gukurikirana urupfu rw’umwana we ariwe bazakurikizaho bakamwica akaba ariyo mpamvu yishinganisha nk’uko yabitangarije Rwandanews24.

Umusore witwa Uwiragiye w’imyaka 21 wo mu karere ka Rubavu, umurenge wa Bugeshi, akagari ka Mutovu, umudugudu wa Mburamazi yapfuye azira inkoni yakubiswe n’abarinzi b’amahoro barinda ibirayi by’abaturage.

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa 27 Ukwakira 2022, ubwo uyu musore yafashwe n’abazwi nk’abarinzi b’amahoro (barinda ibirayi), aho yakubiswe akagirwa intere byaje kumuviramo urupfu.

Kambogo Ildephonse, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yahamirije Rwandanews24 ko bagiye gukorana inzego bagata muri yombi ababigizemo uruhare.

Ati “Bagomba gukirikiranwa, Reka dukorane n’inzego tumufashe.”

Nyuma y’urupfu rw’uyu musore wishwe ni abarinzi b’amahoro umukuru w’umudugudu yahise atabwa muri yombi, ni mu gihe abandi bari batorotse batarabasha gufatwa.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.