Mudacumura Jean Baptiste, yatawe muri yombi akekwaho kwica umwana w’imyaka 12 wa mukuru we amutemaguye.
Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 03 ugushyingo 2022, mu mudugudu wa Kigarama, akagari ka Gitega, umurenge wa Rugabano, mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’igitondo.
Amakuru agera kuri Rwandanews24 avuga ko Mudacumura Jean Baptiste bahimba akazina ka Senegal w’imyaka 22, yazindukiye mu rugo rwa mukuru we Nzabihimana Claude ahura n’umwana we warugiye ku bwiherero, witwa Nshimiyimana Valens w’imyaka 12 amutemagura mu mutwe n’umupanga, umwana ahita yitaba Imana.
Rwandanews4 yavuganye na Mukase Valentine, Umuyobozi w’akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza adutangariza ko ayo makuru atayazi.
Ati “Ayo makuru ntabwo tuyazi.”
Niyonsaba Criaque, Gitifu w’umurenge wa Rugabano nti twabashije kumubona ku murongo wa terefone.
Rwandanews4 yamenye amakuru ko uriya mwana akimara gutemagurwa abaturage bahuruye, maze uwitwa Musabyimana Phenias atemagurwa mu mutwe bikomeye nawe akaba yajyanywe ku kigo nderabuzima cya Rugabano, nyuma akaza guhabwa taransiferi imujyana ku bitaro bya Kilinda.