‘Intambara y’abaturanyi’ Tshisekedi yahamagariye urubyiruko kwinjira mu ngabo ku bwinshi

Perezida Félix Tshisekedi wa DR Congo yahamagariye urubyiruko rw’iki gihugu “kwinjira mu gisirikare ku bwinshi” kuko “intambara abaturanyi badushojeho isaba ibitambo bya buri umwe muri twe”.

Mu ijambo yagejeje ku gihugu mu ijoro ryacyeye, Tshisekedi yongeye gushinja yeruye u Rwanda gufasha umutwe wa M23 ruwuha “abantu n’ibikoresho”.

M23 ubu igenzura ibice bitandukanye bya teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu ya ruguru, birimo umujyi mukuru w’iyi ntara n’ikigo cya gisirikare kinini cya Rumangabo.

Hari ubwoba ko izi nyeshyamba zishobora gukomeza zigana i Goma ku murwa mukuru w’intara ya Kivu ya ruguru, muri 70 km uvuye i Rutshuru aho ziri.

Leta y’u Rwanda yasubiyemo kenshi ko idafasha umutwe wa M23, ko ikibazo cyayo ari ikibazo bwite kireba leta ya DR Congo.

<

Mu magambo akarishye, Tshisekedi yavuze ko imbere y’iki kibazo hari ibisubizo bibiri; diplomasi cyangwa intambara.

Ati: “Nahisemo gushyira imbere inzira ya mbere [ariko ubu] ishobora kutugeza kuya kabiri kuko nta musaruro.”

Yasubiyemo inama zitandukanye zamuhuje na Perezida Kagame, hamwe n’inama z’ibihugu by’akarere kuri iki kibazo.  

Yongeraho ati: “Inzira ya diplomasi rero twarayigerageje…ariko nta musaruro ufatika yatanze ku rubuga.”

Mu magambo atari yarakoresheje mbere, Tshisekedi yavuze ko iyi ari “intambara yadushojweho n’abaturanyi” kandi ko “isaba ibitambo buri umwe muri twe.” 

Yahamagariye guhagarika amagambo y’urwango no kwibasira abavuga Ikinyarwanda muri DR Congo, avuga ko ababikora “bazahanwa bikomeye”.

Yongeraho ati: “Ndongera guhamagarira urubyiruko rufite umuhamagaro kujya mu gisirikare cyacu ku bwinshi.”

Yasabye abakuriye ingabo kwihutisha icyo gikorwa bashyira mu ntara zose 26 zigize Congo ibigo byo kwinjiza mu ngabo urubyiruko.  

Iri jambo rivuze iki?

Isesengura rya BBC Gahuzamiryango

Mu byumweru bibiri bishize Perezida Tshisekedi yabwiye BBC ko adashaka intambara, kandi ko kugeza ubwo bahisemo “inzira ya diplomasi ku kibazo cya M23”.

Yagize ati: “Narabivuze mbere nzanakomeza kubisubiramo… sinshaka intambara ntabwo naje kwigira Rambo.” Gusa yavuze ko bibaye ngombwa bakoresha imbaraga mu kwisubiza aho izi nyeshyamba zafashe.

Ijambo rye kuwa kane nijoro risa n’irikomeye cyane yavuze kuri iki kibazo cya M23 leta ya Congo isanzwe ishyira ku Rwanda.  

Ijambo rye rishobora kuba rikomeye ariko haribazwa niba koko rishobora kwinjiza DR Congo mu ntambara yeruye ku Rwanda.

Kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru ku rubuga rw’imirwano muri teritwari ya Rutshuru hari agahenge hagati ya FARDC na M23. Ni igihe gikomeye cy’intambara ya politike.

Gen James Kabarebe, umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu by’umutekano, kuwa gatatu yabwiye ihuriro ry’abanyeshuri ba kaminuza y’u Rwanda ko u Rwanda rutazajya mu ntambara na Congo ariko rwiteguye kwirwanaho igihe byaba ngombwa.

Intambara yeruye y’ibi bihugu – bihuriye mu muryango wa Africa y’iburasirazuba (EAC) – isa n’idashoboka urebye umuhate bamwe mu bategetsi b’akarere bari gushyira mu gukemura ikibazo.  

Inyuma y’ahabonekera rubanda hari ibikorwa byinshi bya diplomasi birimo gukorwa na Perezida Evariste Ndayishimiye uyoboye EAC mu kugerageza guhosha aya makimbirane.

Ijambo rikomeye rya Tshisekedi rishobora gushyira igitutu kuri EAC n’amahanga kugira ngo bashyire imbaraga mu gukemura iki kibazo.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.