Uganda: Umusaza wapfushije abantu 8 kubera ebola aratabaza

Samuel Ndekyezi ni se w’umuntu wa mbere byemejwe ko warwaye akanicwa na Ebola nshya iri muri Uganda, nyuma yapfushije abandi bantu barindwi barimo abana be. 

Ndekyezi, w’imyaka 66, atuye mu mudugudu wa Kirwanyi mu karere ka Mubende kamaze igihe mu bihe by’akato kubera iyi virus.

Uretse abantu yapfushije, we n’abandi bantu 26 bo mu muryango we bamaze ibyumweru bitatu barajyanywe mu kato, gusa inshuro zose bamupimye ntibayimusanzemo yakavanywemo kuwa mbere.

Kugeza ubu abantu 75 byemejwe ko banduye Ebola mu ntara enye za Uganda harimo n’umurwa mukuru, hari ubwoba ko hari benshi cyane kurushaho bataramenyekana.

Kuki iyi ndwara ubu ikomeye?

Iyi virus irimo kuzenguruka mu byaro bya Uganda kuva muri Nzeri(9) ariko iyo igeze mu bice by’imijyi – nka Kampala – kuyirwanya biragorana kurushaho.

<

Imiturire y’ubucucike yoroshya kwanduzanya no kwambuka imipaka ikagera mu bindi bihugu mu gihe gito biciye mu bantu banduye ariko badafite ibimenyetso, batanabizi. 

Icyakora umuntu udafite ibimenyetso bya Ebola ntabwo ahita ayanduza. Umuvuduko ni ingenzi cyane mu gukurikirana abahuye n’abanduye, kubashyira mu kato no kubakurikirana nibura iminsi 21 iyi virus ishobora kumara mu mubiri itarigaragaza. 

Ubufatanye n’abantu nk’abo n’amatsinda y’abaganga ni ingenzi. Ubwandu i Kampala bwabonetse ku muntu bivugwa ko yaje aho ku murwa mukuru yiyoberanyije. 

Yagerageje gushakira ubufasha ku muganga wa gakondo mbere yo kwijyana kwa muganga aho yashyizwe mu bitaro, nyuma iyi virus iramwica. 

Uwo yari umuhungu wa Ndekyezi, uyu akaba yabwiye BBC ko nyuma y’uko uwo apfuye “n’abandi [bo mu muryango wabo] batangiye kurwara nabo bagenda bapfa”. 

Umwe ku wundi, Ndekyezi yapfushije abantu barindwi barimo abana be, kandi nawe ari mu kato yajyanywemo ngo akurikiranwe. 

Ndekyezi yabwiye BBC ati: “Namazeyo iminsi 21 mu kato, bamfashe ibipimo aka basanga nta Ebola mfite. 

“Abandi bose barapfuye hasigaye akana kamwe, kari hano ni ko gasigaye abandi bose barapfuye. 

“Nagombaga kwiyahura, ariko mfite umutima ukomeye.”

Ebola yandura ite? Ese hari urukingo?

Iyi virus ikwirakwira mu bantu biciye ku gukora ku matembabuzi y’uyifite cyangwa ahantu ayo matembabuzi ari. Gushyingura bishobora kuba ahantu hakomeye ho kwanduzanya mu gihe hari abakoze ku murambo w’uwo yishe. 

Minisiteri y’ubuzima ya Uganda ivuga ko abantu 18 ari bo Ebola imaze kwica, nabo bakaba ari abashyinguwe bizwi ko bayirwaye.  

Ishami rya ONU ryita ku buzima (OMS/WHO) rivuga ko ijanisha ry’abicwa n’iyi ndwara bayanduye ari hagati ya 41% na 100%. 

Indi mpungenge ni uko ubu bwoko bwa Ebola buri muri Uganda buzwi nka Sudan budafite urukingo rwemejwe, nk’uko bimeze ku bwoko buzwi cyane nka Zaïre. 

Jane Ruth Aceng, Minisitiri w’ubuzima wa Uganda, yavuze ko “mu byumweru biri imbere” izagerageza amoko y’inkiko za Oxford, Sabin na Merck ngo barebe niba yakora kuri Sudan.  

Ubwoko bwa Zaïre ni bwo bwari bukaze kuko hagati ya 2013 na 2016 bwishe abantu barenga 11,000 muri Africa y’i burengerazuba.

Imibare y’abandura Ebola muri Uganda ntabwo irimo kugabanuka

Ndekyezi yasigaye ahabi

I Kirwanyi muri Mubende baracyari mu kato – kimwe no mu tundi duce ducye twa Uganda – nta wusohoka cyangwa ngo yinjire muri ako gace. 

Iyi minsi ya ‘guma mu rugo’ muri utwo duce izarangira kuwa gatanu ariko biteganyijwe ko leta ishobora kuyongera kubera ubwiyongere bw’abanduye. 

Avuye aho yari yarajyanywe mu kato, Ndekyezi yasanze ibyo yasize barabyibye. 

Ati: “Iduka ryanjye navuyeyo nsanga ryose barisahuye. Nari mfite inkoko nasanze zose bazitwaye, nari mfite n’ingurube n’ihene, nari mfite na bya sekoko nasanze nabyo byose babitwaye. 

“[Ubu] Mfite abuzukuru batagira nyina batagira se, ubu ndagowe cyane.”

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.