Rubavu: Mwarimu wizihiwe yahindura ejo hazaza h’Igihugu, gusa aracyafite inzitizi

Ubwo u Rwanda rwizihizaga umunsi mpuzamahanga w’umwarimu, abo mu karere ka Rubavu nabo ntibatanze, babwiye itangazamakuru ko kuva bakongererwa umushahara akanyamuneza ari kose nabo kuri ubu icyo bimirije imbere ari ukurera u Rwanda rw’ejo nubwo bagisanga hakiri imbogamizi ku kugera ku burezi bufite ireme.

Uyu munsi mpuzamahanga wa mwarimu wizihijwe kuri uyu wa 02 ugushyingo 2022, mu karere ka rubavu wizihirijwe mu murenge wa Busasamana, aho umushyitsi mukuru yari umuyobozi w’akarere.

Ndagijimana Pacal, wari uhagarariye abarimu ni abayobozi b’ibigo by’amashuri bo mu murenge wa Busasamana avuga ko mwarimu yanejejwe cyane no kongezwa umushahara, akaba nawe yiteguye kurerera u Rwanda hagamijwe kugira abaturage b’ejo hazaza bajijutse.

Ati “Isi yose yahaye agaciro mwarimu maze n’igihugu nacyo kimwongerera umushahara, ubu niwe shingiro ry’uburezi mu mpinduka nziza, abana barakirigita mudasobwa, abana bata ishuri babaye amateka kuko abana basigaye batsinda ku kigero cya 100% babikesha ifunguro rya saa sita bafatira ku ishuri, ibi byose n’ibindi biri imbere nibyo dukesha ishimwe ku mukuru w’Igihugu PAUL KAGAME.”

Ndagijimana akomeza avuga ko n’ubwo mwarimu yafashijwe byinshi ariko agifite imbogamizi nko kubona umuyoboro wa interineti hakirimo imbogamizi mu kugira ngo abana boroherezwe mu gihe cy’ubushakashatsi.

Ikindi avuga ni uko hakiri imbogamizi mu ishyirwa mu mwanya abarimu bashya aho bahabwa ibigo by’amashuri ariko bagatinda kugera ku mashuri boherejweho.

Kambogo Ildephonse, Umuyobozi w’akarere ka Rubavu yashimiye abarimu bo mu murenge wa Busasamana kubera uruhare bagize mu kugarura abana bari barataye ishuri.

Ati “Mwashyize imbaraga mu kugarura abana mu ishuri twarabibashimiye, mwarimu afite agaciro gakomeye cyane ku gihugu kandi n’Uumukuru w’Igihugu yabashyize imbere, turabasaba kuzamura ireme ry’uburezi kugira ngo n’abo bigisha bazafashe Igihugu mu cyerekezo cya 2050.”

Mu gusubiza zimwe mu mbogamizi zagaragajwe ni abarimu, Kambogo avuga ko bagiye gufasha abarimu ni abanyeshuri kubona uburyo bakora ubushakashatsi hifashishijwe bimwe mu bihari, kuko n’ikibazo cy’iminara y’itumanaho idahagije bakimenyesheje RURA aho igiye kongerwa kugira ngo ni abaturage batuye mu bice interineti idakora naho ihagera.

Mu murenge wa Busasamana kandi hahembwe abarimu b’indashyikirwa aho bahawe inyana ngo zijye zibasha gukamirwa imiryango yabo.

Buri mwaka, u Rwanda rwifatanya n’Isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wa Mwarimu. Minisiteri y’Uburezi, yizihije uyu munsi ku nshuro ya 22 uyu munsi wizihizwa mu Rwanda. Insanganyamatsiko y’uyu munsi ni “Umwarimu ishingiro ry’impinduka nziza mu burezi.”

Ndagijimana Pacal, wari uhagarariye abarimu ni abayobozi b’ibigo by’amashuri bo mu murenge wa Busasamana avuga ko mwarimu yanejejwe cyane no kongezwa umushahara
Abarimu b’indashyikirwa barashimiwe
Abarimu b’indashyikirwa muri busasamana bahawe inyana ngo zijye zibakamirwa

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Translate »