Gicumbi: Umusore arakekwaho kwica aciye amaboko n’ijosi umukecuru w’imyaka 80

Umusore wo mu karere ka Gicumbi akurikiranyweho kwica atemesheje umuhoro umukecuru w’imyaka 80 y’amavuko wari nyirakuru w’uyu musore amuciye amaboko n’ijosi.

Amakuru avuga ko ibi byabaye kuri uyu wa kabiri taliki ya 1 Ugushyingo 2022, mu Murenge wa Rushaki, Akagari ka Karurama mu Mudugudu wa Nyaruhanga mu Karere ka Gicumbi.

Amakuru Rwandanews24 yamenye ni uko uyu musore yatemye nyirakuru witwa Kakare Edurida akamuca akaboko, amutema no mu ijosi biza no kumuviramo urupfu akanakomeretsa nyirarume.

Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko intandaro y’ubu bugizi bwa nabi ari amakimbirane ashingiye ku mitungo kuko uyu musore yazizaga nyirakuru imirima.

Abaturage bakimara kumenya ibi, bahise bafata uyu musore bavuga ko yitwa Maniragaba Jean Claude, bamushyikiriza Polisi y’u Rwanda station ya Rushaki.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rushaki, Ndizihiwe Cyriaque yemeje aya makuru, avuga ko uyu musore yabanje kurwana na nyirarume akamutema ukuboko, gusa nyirarume akaza kwirukanka nubwo yari yakomeretse.

Ati “Yego byabayeho, ni amahano yabereye hano, uyu musore yarwanye na nyirarume aramutema gusa akizwa n’amaguru, yageze kuri Nyirakuru nawe yamutemye aramwica kuko nta mbaraga zo kwirukanka yari afite.”

Uyu mukecuru Nyirakuru w’uyu musore witwaga Kakare Edurida yitabye Imana afite imyaka 80.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *