DRC: Abaturage batwitse imodoka za MONUSCO bayishinja gukorana na M23

Amakuru atandukanye aremeza ko mu ijoro ryo kuwa kabiri nibura imodoka imwe y’ingabo za ONU muri DR Congo yatwitswe n’abaturage i Kanyaruchinya mu ntera ya kilometero zitarenze 10 mu majyaruguru y’umujyi wa Goma bayishinja gukorana na M23.   

MONUSCO ntacyo iratangaza ku itwika ry’izo modoka.

Ibinyamakuru byo muri DR Congo bivuga ko umurongo w’imodoka za ONU watewe n’abaturage barakaye.  

Ibi byabaye nyuma y’uko kuwa kabiri nimugoroba MONUSCO itangaje kuri Twitter ko yakoze “amayeri yo kuva i Rumangabo” ibyumvikanyeho n’abafatanya nayo kugira ngo bategurire hamwe “ibyiciro bizakurikiraho”. 

Muri weekend ishize, inyeshyamba za M23 zafashe ikigo cya gisirikare cya Rumangabo, ari nacyo kinini muri ako gace k’imirwano muri Rutshuru.

Mu gihe MONUSCO ivuga ko “igishishikajwe” no gufatanya n’ingabo za FARDC “kurinda abaturage”, aba bo bakomeje kwerekana ko izo ngabo za ONU ntacyo zibafasha.

Mu kwezi kwa Nyakanga(7), imyigaragambyo yo kwamagana MONUSCO mu ntara ya Kivu ya Ruguru yiciwemo abarenga 35 barimo abasirikare bane ba MONUSCO, nk’uko abategetsi babitangaje.

Ntiharamenyekana neza abatwitse imodoka za MONUSCO zari mu muhanda mugari werekeza i Goma uvuye mu gace k’imirwano na M23 ka Rutshuru mu ijoro ryo kuwa kabiri.

I Kanyaruchinya hari inkambi irimo abaturage babarirwa mu bihumbi bavuye mu byabo mu turere twa Rutshuru bahunga imirwano ya FARDC na M23.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko nyuma y’iminsi ine iyi mirwano itangiye bushya tariki 20 Ukwakira (10) ishami rya ONU ry’ibikorwa by’ubutabazi,OCHA, ryavuze ko abasivile barenga 23,000 bahise bava mu byabo.

Kuva icyo gihe kugeza ubu hari benshi bakomeje guhunga.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Translate »