Iyi ni imiryango 5 ifite ubwenegihugu bw’Ububiligi isanzwe ituye mu karere ka Rubavu, umurenge wa Gisenyi, akagari ka Nengo yasohowe munzu ikubagahu none kuri ubu ikaba irimo gusembera iratabaza Perezida Kagame ngo abarenganure ku karengane bahuye nako ko gusohorwa munzu kandi hagitegereje umwanzuro w’urubanza rwajuririwe.
Iyi miryango uko ari 5 ikomoka kuri Kabutura Felix witabye Imana imitungo ye igasigarana abana be, ari nayo yaje gutezwa muri cyamunara nyuma y’uko umwe mu bana biwe afashe inguzanyo ya Miliyoni 61 ayihawe na Dusabe Fazil akananirwa kwishyura.
Ibi byaje kujya mu nkiko, urukiko rwemeza ko imitungo itezwa muri cyamunara ariko uyu muryango ukaza kujuririra iki cyemezo, gusa bashenguwe no gusohorwa munzu nta nteguza bahawe kandi bari barindiye imyanzuro y’urukiko izava mu rubanza bajuririye ngo hakurweho ibyemezo byari byarafatiwe mu rubanza rwabanje ruzasomwa muri uku kwezi tugiye kwinjiramo.
Imitungo basohowemo igizwe na Parcel nini kandi yisanzuye irimo inzu ebyiri ndetse n’ibindi bibanza bibiri, iyi yose bakaba bayihuriyeho uko ari abavandimwe batanu.
Uku gusohorwa munzu kwabayeho kuri uyu wa gatanu, tariki 28 ukwakira 2022 mu masaha y’igicamunsi ubwo imvura yarimo igwa, ibintu byose bishyirwa hanze imvura irabicoca karahava kugeza saa yine z’ijoro ubwo abo muri uyu muryango bazaga bakabura ni aho bajya kubiraza.
Ubwo itangazamakuru ryari rigeze muri uru rugo, abo muri uyu muryango amarira yari yose ariko bakanacushaho bakavuga isengesho ari nako bavuga ko batari bakwiriye gusohorwa munzu kandi hategerejwe urubanza ruzasomwa mu gihe kitarenze iminsi 15.
Icyababaje uyu muryango cyane cyanatumye bitabaza Umukuru w’Igihugu ni uburyo Kambogo Ildephonse yabandikiye abasubiza ku ibaruwa bari bamwandikiye bamutakambira maze akabasubiza ko bihangana bagategereza ibizava mu Rukiko, ariko batungurwa no kuba uwaje kubasohora munzu nawe yari afite ibaruwa yandikiwe n’uyu muyobozi w’akarere amwemerera gushyira mu bikorwa imyanzuro y’urukiko ku rubanza rwa buranishijwe mwbere, ari narwo rwabaye imbarutso yo gusohorwa munzu hirengagijwe ko rwagokeshejwe mu Rukiko ndetse ari narwo rutegereje gusomwa nk’uko ayo mabaruwa yose Rwandanews24 ifitiye kopi abigaragaza.


Ese abo muri uyu muryango bavuga iki kuri iki kibazo?
Valois Felix, umwe mu bavandimwe basohowe munzu avuga ko we n’umuryango we barimo gusembera bakaba basanga Perezida Kagame n’Umuvunyi mukuru aribo ba barenganura.
Ati “Njye n’umuryango wanjye kuri ubu turi gusembera kuko tudafite aho kuba, twasohowe mu nzu kandi tugifite urubanza rwari kuzasomwa muri uku kwezi tugiye kwinjiramo, ibi tukaba dusanga ari akarengane twakorewe akaba ariyo mpamvu dusaba inzego zose zishobora guseza imyanzuro y’inkiko harimo Perezida Kagame ndetse n’Umuvunyi mukuru kuba baturenganura.”
Umufasha wa Valois wageze mu rugo bari basanzwe batuyemo agasanga ibintu birimo kunyagirirwa hanze mu gahinda kenshi yavuze ko ibyo bakorewe atari iby’i Rwanda ndetse ko bagiye kwiyambaza umunyamategeko wa Ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda bakamumenyesha akarengane bahuye nako.
Mu ijisho ry’umunyamakuru wari muri uru rugo hari abakarani barenga 20 baje gusohora ibintu byo muri iyi nzu, aba Polisi bato 9 ndetse na Komanda wari ubayoboye wa 10, hari kandi bamwe mu baturanyi b’uyu muryango wabonaga ko batishimiye ibikorewe abaturanyi babo.
Rwandanews24 yaje kugwa kunyandiko zigaragaza ko habayeho amasezerano hagati ya Dusabe Fasil na Valois Jean Marie bari bafitanye ibibazokugira ngo urubanza rurangizwe ku bwumvikane.



Imbarutso y’ikibazo ni iyihe?
Bijya gutangira umwe mu bavandimwe bose uko ari 5 yagurijwe amafaranga n’inshuti yiwe ariko ntiyaza kuyamwishyura, amafaranga miliyoni 61 frw bamujyana mu nkiko ariko kubera ko yari yaratandukanye n’umufasha we nta kintu asigaranye biba ngombwa ko hakenerwa umunani we ku mutungo w’umuryango, gusa ntibyaje koroha ko ukutungo we wenyine uboneka, kuko yageze mu Rukiko agahura nicyo yita ruswa yaje gutuma hatezwa umutungo w’umuryango wose aho kureka ngo babanze bagabane noneho hatezwe umutungo we gusa.
Byaje kurangira hatejwe umutungo ufite agaciro ka Miliyoni zisaga 400 Frw, ugurwa kuri Miliyoni 110 frw ari nawo basohowemo.
Kambogo Ildephonse, Umuyobozi w’akarere ka Rubavu avuga ko aba baturage ikibazo cyabo kizakemurwa n’urukiko kuko arirwo bahisemo kwiyambaza.
Ati “Ikibazo cy’abo baturage kizakemurwa n’urukiko kuko arirwo bahisemo kwiyambaza, urukiko rwashyizweho na leta twebwe tureba nimba umuturage yararenganyijwe, uwaba yaraje munzu nimba bitarakurikije amategeko uwarenganye nawe aba agomba kujurira uwabikose icyo gihe asohorwa munzu atanze indishyi z’akababaro, naho akarere nta kintu kabafasha dore ko gafasha abaturutse mu bunzi.”
Kambogo abajijwe ku ma baruwa abiri yasinyiye ku munsi umwe avuga ko bo nk’akarere ataribo bazakemura kiriya kibazo kuko ikibazo cyabo kizakemurwa n’inkiko kuko arizo bahisemo kwiyambaza, kuko abaturage iyo bahisemo kuyoboka inkiko ni nazo zikemura ibibazo byabo.
Ni kenshi mu karere ka Rubavu hagiye hakunda kuvugwa abaturage bavuga ko bagiye basohorwa munzu zabo ku karengane batagiye basobanurirwa ariko bikarangira ntacyo bafashijwe, ikintu gituma bamwe iyo muganiriye bakubwira ko batizera imikorere y’inkiko za Rubavu.
Ubwo twakoraga iyi nkuru Rwandanews24 yamenye amakuru y’uko uyu muryango nyuma yo gusohorwa munzu ikitaraganya waje kwitabaza Polisi y’Igihugu ngo ibarenganure ibasubize mu mitungo yabo.


