Congo yasabye ambasaderi mushya wayo mu Rwanda kuba aretse gutanga amabaruwa yo kuyihagararira

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yasabye ambasaderi mushya w’iki gihugu kuba aretse gushyikiriza abategetsi b’u Rwanda amabaruwa amwemerera guhagararira Congo nk’ambasaderi.

Itangazo ry’iyi minisiteri ryo ku wa mbere rivuga ko Minisitiri Christophe Lutundula yamusabye kudatanga ayo mabura “kugeza ahawe andi makuru” kuri iyi ngingo.

Iri tangazo rinavuga ko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Lutundula yahamagaje ushinzwe by’agateganyo ibikorwa by’ambasade ya Congo (chargé d’affaires) i Kigali ngo “bagirane ibiganiro”.

Chargé d’affaires aba ari nk’uwungirije ambasaderi.

Ibi bibaye nyuma yaho leta ya Congo yirukaniye Ambasaderi Vincent Karega wari uhagarariye u Rwanda muri icyo gihugu – icyemezo u Rwanda rwavuze ko “kibabaje”.

Ku wa mbere, Ambasaderi Karega yatangaje kuri Twitter “ifoto y’urwibutso” ari kumwe n’abakozi b’ambasade y’u Rwanda, mbere yuko ava i Kinshasa.

Mu kwezi kwa cyenda i New York, iruhande rw’inama y’inteko rusange ya ONU, Perezida Macron w’Ubufaransa yahuje Perezida Kagame na Perezida Tshisekedi ngo baganire ku mutekano mucye mu burasirazuba bwa DR Congo

Mu mpamvu inama nkuru y’umutekano ya Congo yatanze ku wa gatandatu mu gusaba leta y’icyo gihugu kwirukana Karega, harimo ko “u Rwanda rukomeje gushotora RDC no gufasha umutwe w’iterabwoba wa M23 rukoresha muri ibi” – ikirego leta y’u Rwanda na M23 bahakana.

Ku wa gatandatu, M23 yafashe umujyi wa Rutshuru n’umujyi wa Kiwanja, uri ku ntera ya kilometero 70 uvuye mu murwa mukuru Goma w’intara ya Kivu ya ruguru.

 BBC yatangaje ko kuva ku itariki ya 13 Kamena 2022, M23 inagenzura umujyi wa Bunagana uri ku mupaka wa DR Congo na Uganda.

Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) António Guterres, ku wa mbere yasabye ko M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro bahagarika imirwano aka kanya bakanashyira intwaro hasi.

Mu itangazo ryasohowe n’umuvugizi we, Guterres yanasabye ko ubusugire bwa DR Congo bwubahirizwa.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Translate »