Mu karere ka Rutsiro hataburuwe umurambo w’uruhinja utabye mu ishyamba, nyuma yo gukeka ko Niyonshuti Marie Louise wari umaze iminsi atwite ariko makabona asa nutagitwite hagakekwa ko yaba yavanyemo inda.
Ibi byabaye kuri uyu wa 31 ukwakira 2022, mu murenge wa Nyabirasi, akagari ka Ngoma ho mu mudugudu wa Gashihe mu masaha y’umugoroba, ubwo abaturage birirwaga bashakisha bakaza kugwa ku murambo w’uruhinja rutabye mu muferege uri mu ishyamba.
Aya makuru Rwandanews24 ya yahamijwe na Mpirwa Migabo, Umuyobozi w’umurenge wa Nyabirasi.
Ati “Umurambo w’uruhinja rwasanzwe rutabye mu ishyamba ariko ukekwaho kuba ariwe wakuyemo inda akarutaba ntarafatwa aracyarimo gushakishwa kuko yahise atoroka.”
Mpirwa akomeza avuga ko ukekwa witwa Niyonshuti Marie Louise w’imyaka 18 yabuze mu mudugudu kandi hakaba hari abamuzi atwite nyamara, ubu akaba nta nda afite akaba yaburiwe irengero nyuma y’uko iyi nkuru imenyekanye.
Mpirwa yaboneyeho gusaba abaturage gutangira amakuru ku gihe kandi bakirinda ibyaha, kuko iyo ubifatiwemo ubihanirwa ni amategeko.
Ubwo twakoraga iyi nkuru umurambo w’uruhinja bikekwa ko umaze icyumweru ushyinguwe mu gashyamba, hari hategerejwe ko ujyanwa ku bitaro bya Murunda gukorerwa isuzumwa mbere y’uko ushyingurwa.
