AU yasabye ko intambara muri Congo ihagarara bakitabira ibiganiro

Perezida Macky Sall wa Senegal unayoboye AU na Perezida wa Komisiyo y’uyu muryango, Moussa Faki Mahamat basabye ko intambara muri Congo ihagarara bakitabira inzira y’ibiganiro byabereye muri Kenya.

Ibi ni byimwe mu bikubiye mu itangazo AU yashyize ahagaragara kuri ik cyumweru, nyuma y’uko Congo yirukanye Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu ikamuha amasaha ntarengwa yo kuba yavuye ku butaka bwayo.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko Africa yunze Ubumwe ihangayikishijwe cyane no kuba ibintu biba bibi cyane mu Ntara z’Uburasirazuba bwa Congo.

AU yasabye impande zihanganye “guhita zihagarika imirwano, kubahiriza amategeko mpuzamahanga, umutekano w’abaturage, no kubahiriza ituze ry’imipaka y’ibihugu by’Akarere.”

Aba bayobozi basabye impande zose kujya mu biganiro byubaka mu nzira zisanzwe ziteganyijwe, zirimo iy’amahoro, umutekano, n’ubufatanye y’Umuryango wa Africa yunze ubumwe ireba Congo n’ibihugu by’akarere, ndetse n’inzira z’ibiganiro bihuza Abanye-congo bo mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Itangazo rigira riti “Kuri iyi mpamvu, barasaba (abayobozi ba AU) impande zose kwitabira n’umutima mwiza ibiganiro bya gatatu bizahuza Abanye-congo biteganyijwe i Nairobi, kuva tariki 4-13 Ugishyingo, 2022.”

Africa yunze Ubumwe ishyigikiye inzira yari yagenwe yo gusubiza mu buryo umubano w’u Rwanda na Congo, mu biganiro byabereye i Luanda muri Angola.

Itangazo rivuga ko ibikorwa by’umuryango wa Africa yunze ubumwe, iby’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, n’iby’Inama Mpuzamahanga y’Akarere k’Ibiyaga bigari, CIRGL byose byuzuzanya.

Africa yunze Ubumwe yasabye Perezida wa Angola, Joao Lourenco gukomeza akazi ke k’ubuhuza mu biganiro bya Congo n’u Rwanda.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Translate »