Rutsiro: Ukekwaho kuyogoza umutungo wa SACCO Gihango yirukanwe azira ibihumbi 200 Frw

Niyigaba Emmanuel, wari umucungamutungo wa SACCO ABESAMIHIGO GIHANGO ukekwaho kuyogoza umutungo w’ikigo cy’imari yirukanwe ikitaraganya azira amafaranga ibihumbi 200 frw yaburiwe irengero muri 2020.

Zirimwabagabo Pierre Celestin, Perezida wa SACCO Abesamihigo Gihango yahamirije RWANDANEWS24 aya makuru ku iyirukanwa rya Niyigaba uko yazize amakosa abiri.

Ati “Nibyo koko uwari umucungamutungo kuwa 20 ukwakira 2022 yarirukanwe nyuma y’inama twagiranye na BNR batuzaniye raporo y’ubugenzuzi butugaragariza ko ku itariki 04 nzeri 2020 hari amafaranga ibihumbi 700 frw yakuye kuri konti ya Sacco Gihango ayajyanye kuri konti ya Sacco Rugarambiro akayagezaho haburamo ibihumbi 200 frw, abajijwe avuga ko yayakuye kuri konti ye kandi agatabo ka konti ye yagataye ibi bikaba byaragaragajwe n’abagenzuzi ba BNR ubo bagenzuraga muri iyi Sacco kuwa 17 werurwe 2022 kandi akaba atarabigaragaje mu gusoza umwaka ngo icyo kinyuranyo kigaragare arya indimi kuko konti ye yakomeje ayikoresha bisanzwe tumufata nk’umuntu ukoresha umutungo mu nyungu ze bwite maze BNR yifuza ko amasezerano twari dufitanye nawe yaseswa.”

Zirimwabagabo akomeza avuga ko tariki 21 ukwakira 2022 hateranye inama y’ubuyobozi bwa SACCO maze imwandikira imusaba ko haseswa amasezerano bari bafitanye, maze ahabwa integuza y’iminsi 30 akaba atakiri mu kazi ndetse atemerewe no gukandagira mu kigo ashinjwa guhombya. Kuko basanga aramutse ahageze ashobora kwiba andi.

Zirimwabagabo akomeza avuga ko bagerageje guhumuriza abanyamuryango kugira ngo batumva ko hazabaho icyuho, ndetse agasaba abanyamuryango kumva ko umutungo wabo ucunzwe neza.

<

SACCO GIHANGO ifite amashami abiri, ikaba ifite abanyamuryango barenga ibihumbi 6.

Mu nshuro zose umunyamakuru wa Rwandanews4 yagerageje kuvugisha Niyigaba Emmanuel ntacyo yigeze atangaza kuko akimara kumva ko ari kuvugana n’umunyamakuru yahise akupa terefone, n’ubutumwa bugufi twamwandikiye ntiyabasha kubusubiza.

Andi makuru Rwandanews24 yamenye n’uko uyu mucungamutungo muyandi makosa yazize harimo kuba yaratanze amakuru abeshya ko ku kigero cyo kwishyura inguzanyo iyi Sacco iri ku kigero cya 4% mu gihe bari ku kigero cya 17%.

Ibaruwa yandikiwe Niyigaba ahabwa integuza y’uko haseswa amasezerano
Icyicaro cya Sacco Abesamihigo Gihango giherereye mu kagari ka Congonil (foto: Koffito)

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.