Imihanda yubatswe muri gishwati yabaye igisubizo ku borozi – Ikiganiro na Mayor wa Nyabihu

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu buvuga ko Imihanda yubatswe muri gishwati yabaye igisubizo ku borozi bahafite inzuri kuko mbere y’uko ikorwa bitaboroheraga kugeza umukamo ku isoko.

Mukandayisenga Antoinette, Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu mu kiganiro na Rwandanews4 yaduhamirije ko iyi mihanda yaje ikenewe na benshi kandi ikaba yarafashije abaturage kugeza umusaruro ku isoko.

Ati “Imihanda yo muri Gishwati itarakorwa twari dufite ikibazo kibangamiye aborozi cyo kugeza umukamo ku isoko, kuko ni kenshi aborozi bagemuraga amata bakayagezayo yicunze cyane akava mu cyiciro yarimo amwe akabahombera, kuko igiciro cyahitaga kigabanyuka. Ikindi nta muntu wari uzi ubukerarugendo bukorerwa mu nzuri kuko ntawabashaga kuhagera ariko kuri ubu ni abanyamabahanga abrimo kujya gusura inzuri kandi bakadusigira amadevise.”

Mukandayisenga akomeza avuga ko agace ka gishwati gaherereyeho imirenge 4 yose ikungahaye ku buhinzi ariko umusaruro w’ibiwukomokaho utarabashaga kugezwa ku isoko uko wakabaye, kuko umuhinzi byatumaga agurirwa ku giciro gito.

Mukandayisenga asaba aborozi bororera muri gishwati kuvugurura uboko bw’inka borora inka zitanga umukamo mwinshi kugira ngo babashe guhaza umukamo inganda zitunganya amata zisanzwe zihari niziri kubakwa mu gihugu no hanze yacyo.

<

Imihanda irimo kubakwa igeze ku kigero cya 60% kuko yadindijwe n’imiterere y’ihindagurika ry’ikirere bikaba biteganyijwe ko imihanda izuzura vuba.

Mu nzuri za Gishwati ku gice cya Nyabihu hubatswe imihanda ifite ibirometero 93, aho 70 bikozwe na kaburimbo iciriritse (Chipseal) ibindi birometero biigaye bikaza bitsindagiye neza ngo byorohereze ubuhahirane, ikazuzuzra itwaye akayabo ka miliyari 19 frw.

Guverineri Munyantwali ubwo yahererekanyaga ubuyobozi na Guverineri Habitegeko, yamusabye gukurikirana ikibazo cy’imihanda muri Gishwati mu Karere ka Nyabihu kugira ngo umusaruro uhaboneka ushobore kugezwa ku isoko.

Mu mpera za 2020 nibwo ku musozi wa Kibisabo wo mu Murenge wa Rambura mu Karere ka Nyabihu hatangirizwaga ku mugaragaro gahunda yo gukora imihanda 6 ireshya n’ibirometero 93 . N’imihanda abaturage bavugaga ko yari ikenewe cyane kuko ngo ari mu gace gafite umusaruro utandukanye byabagoraga kuwugeza ku isoko no guhahirana n’abandi.

Iyi mihanda yubatswe muri gishwati abaturage b’Akarere ka Nyabihu bayemerewe n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame mu mwaka wa 2018 ikaba ikorwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi RTDA ku nkunga ya Banki y’Isi, ikaba yaragombaga kuzura mu mezi 15 ariko ibi bikaba byaragiye bidindizwa na gahunda zitagiye zitangazwa.

Imihanda ya Gishwati yafashije akarere kugaragaza ibyiza by’ubukerarugendo bushingiye ku nzuri
Ubwo iyi mihanda yatangizwaga ku mugaragaro muri 2020 uwari Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Munyantwari Alphonse yasabye abaturage gukuba kenshi umusaruro bari bafite ngo bazabyaze umusaruro iyi mihanda

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.