Tugiye gutera ibiti bisaga 1.100.000 mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe-Green Gicumbi

Na Annonciata BYUKUSENGE

Mu gihe isi ihanganye n’ingaruka zituruka ku mihindagurikire y’ibihe kubera iyangirika n’itemwa ry’amashyamba hirya no hino ku isi, umushinga Green Gicumbi ugiye gutera ingemwe z’ibiti zisaga 1,100,000 ndetse unasazure amashyamba ku buso bungana na 360Ha.

Ibi byagarutwe n’umuyobozi w’uyu mushinga, Bwana Kagenza Jean Marie Vianney, kuri uyu wa gatandatu mu gikorwa cy’umuganda rusange wabereye mu Karere ka Gicumbi, aho uyu mushinga wifatanyije na gahunda y’Igihugu yo gutangiza igihembwe cyo gutera amashyamba 2022-2023.

Uyu mushinga uzanatera ibiti bivangwa n’imyaka ku buso bwa hegitari 1700, ndetse unatange ibiti by’imbuto ziribwa bingana na 150,000.

Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu, Bwana Alfred Gasana na Green Gicumbi hamwe n’abaturage batera ingemwe z’ibiti ku buso bungana na 5Ha. Umusozi wateweho ibi bifite, ni umwe mu mizosi yo mu Karere ka Gicumbi iri muri gahunda yo gusazurwaho amashyamba, ikaba ifite hegitari zirenga 100.

Umushinga Green Gicumbi ugiye gutera ibiti bisaga 1,100,000 mu karere ka Gicumbi

Minisitiri Gasana yagarutse ku kamaro k’ igiti mu mibereho ya muntu, ndetse asaba abatuye Akarere ka Gicumbi kwita ku gutera amashyamba no kuyabungabunga.

Yagize ati ‘‘Igiti ni ubuzima. Uwangiza igiti, aba yangiza ubuzima. Gutera ibiti biri mu muco karande w’abanyarwanda. Tugomba gutera ibiti ndetse tukabibungabunga, bityo imisozi yacu igakomeza gutoha.’’

Umuyobozi wa Green Gicumbi yibukije abanyagicumbi kwitabira gufata neza amashyamba, hagamijwe kongera umusaruro w’ibiyakomokaho.

Ati: ‘’Bijyanye n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: ‘Tera igiti, ubungabunge ejo hazaza”, abanyagicumbi turabashishikariza kongera imbaraga mu gutera, gukorera no kurinda amashyamba yanyu mu rwego rwo kongera ubwinshi n’umusaruro wayo ndetse no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, bityo tukarushaho kugira isi nziza, tuzaraga abadukomokaho’.’

Abitabiriye Umuganda bateye ibiti ku buso bungana na 5Ha

Green Gicumbi, imaze gusazura amashyamba yo mu Karere ka Gicumbi ku buso bungana na 1,100Ha mu gihe cy’imyaka itatu umaze utangiye ibikorwa byawo, ndetse gahunda yo gusazura amashyamba ikaba igikomeje.

Green Gicumbi ni umushinga w’imyaka 6 ushyirwa mu bikorwa n’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije, FONERWA ku nkunga y’Ikigega cy’Isi cyita ku mihindagurikire y’ibihe, GCF. Uyu mushinga ufite intego yo kubakira ubudahangarwa abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru, by’umwihariko mu karere ka Gicumbi ku mihindagurikire y’ibihe.

Minisitiri Gasana Alfred yifatanyije n’abanyagicumbi mu muganda wo gutera ibiti

Uyu mushinga wibanda ku bikora birimo kurwanya isuri binyuze muri gahunda zitandukanye zirimo gukora amaterasi y’indinganire n’ayikora, gusubiranya imikoki, gutera ibiti bivangwa n’imyaka, guca imiringoti ku misozi ihanamye, gufata amazi y’imvura ava ku bisenge by’inzu ndetse no gusazura amashyamba ashaje, hagamijwe kuyongerera umusaruro wayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *