Rubavu: Uwakubiswe n’abarinzi b’amahoro yapfiriye ku biro by’akagari

Umusore witwa Uwiragiye w’imyaka 21 wo mu karere ka Rubavu, umurenge wa Bugeshi, akagari ka Mutovu, umudugudu wa Mburamazi yapfuye azira inkoni yakubiswe n’abarinzi b’amahoro barinda ibirayi by’abaturage.

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa 26 Ukwakira 2022, ubwo uyu musore yafashwe n’abazwi nk’abarinzi b’amahoro (barinda ibirayi), aho yakubiswe akagirwa intere bikamuviramo urupfu.

Senyoni Jean Pierre, Umuyobozi w’umurenge w’umusigire wa Bugeshi yahamirije RWANDANEW24 aya makuru.

Ati “Nibyo koko kuwa 26 mu ijoro abarinzi b’amahoro bafashe uyu musore barangije baramukubita byaje kuvamo urupfu, bahise batoroka mu gihe iperereza no kubashakisha bigikomeje. Aho yapfuye arimo kujyanwa ku kigo nderabuzima avanwe ku biro by’akagari ka Mutovu ari naho yakubitiwe nk’uko bivugwa.”

Senyoni akomeza avuga ko umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Gisenyi gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

Akomeza avuga basabye abaturage kwirinda ibyaha bakitabira umurimo, ndetse abakora uburinzi bakirinda gukoresha imbaraga z’umurengera.

Amakuru Rwandanews24 n’uko umukuru w’umudugudu yatawe muri yombi mu gihe abandi bakirimo gushakishwa ngo bashyikirizwe Ubutabera.

Ibiro by’akarere ka Rubavu

One thought on “Rubavu: Uwakubiswe n’abarinzi b’amahoro yapfiriye ku biro by’akagari

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *