Inyubako nshya y’Akarere ka Ngororero igiye gutangira kubakwa

Inyubako izakoreramo n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero izatangira kubakwa mu Mujyi wa Ngororero bitarenze Umwaka utaha, aho byitezwe ko izuzura itwaye miliyari zirenga 2,6 Frw.

N’inyubako yitezweho kuzakemura ikibazo cy’ubucucike bw’abakozi bakorera mu nyubako aka karere gakoreramo, dore ko gasanzwe gakorera mu nyubako yahoze ari iya Su-Perefegitura ya Ngororero yubatswe mu mwaka w’i 1980.

Nkusi Christophe, Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, yabwiye RWANDANEWS4 ko ibikorwa byo gutangira kubaka inyubako nshya nta gihindutse bizatangira mu mwaka utaha.

Ati “Bizatwara arenga miliyari 2,6 Frw. Ikindi ni uko iyi nyubako twifuza kubaka ijyanye n’igihe izakemura ikibazo cy’ubucucike bw’abakozi igafasha mu kunoza serivisi dutanga, kandi izatuma twigobotora ingoyi y’amafaranga arenga miliyoni 2.5 Frw twatangaga dukodesha ububiko bw’ibikoreho bimwe na bimwe, impamvu yatinze kubakwa n’ibihe Igihugu kimaze iminsi kinyuramo birimo na Covid-19.”

Nkusi yasobanuye ko impamvu batinze kubaka Ibiro by’Akarere ari uko na none babanje kubakira abaturage benshi bahuye n’ikibazo cy’ibiza byibasiriye aka karere mu gihe cyatambutse.

<

Ati “Twagiye tubiganiraho mu buryo butandukanye tubona byaba ari ikimwaro kubaka ibiro byiza kandi abaturage badafite aho kuba, dushyira imbaraga mu kubakira abaturage bahuye n’ibiza. Ubu hafi ya bose bafite aho kuba.”

Nkusi akomeza avuga ko amafaranga azubaka inyubako y’akarere azaturuka muri LODA, kandi ko nta gihindutse umwaka utaha inyubako izatangira kubakwa, kuko inyigo yarangiye igisigaye ari LODA mu buryo bwo kurekura amafaranga.

Akarere ka Ngororero gasanzwe gakorera mu Murenge wa Ngororero, akagari ka Kazabe, umudugudu wa Ngororero mu i santere y’umujyi, mu nyubako yari yarubakiwe abakozi batarenze 15 none kuri ubu ikorerwamo n’abakozi bagera mu 150 kandi inyubako ntiyiyongera ari nacyo gitiza umurindi w’ubucucike.

Byitezwe ko Ibiro bishya by’Akarere bizazamura isura y’Akarere ka Ngororero bikanarushaho gukuza Umujyi wa Ngororero muri rusange, dore ko ku bufatanye n’urugaga rw’abikorera PSF b’aka karere muri uyu mujyi hagiye kuzamurwa imiturirwa itandukanye kandi n’ibitangira kubakwa bitazarenza imyaka itatu bitaratangira gukorerwamo.

Ibiro by’akarere ka Ngororero bishaje by’ubatse mu 1980
Amafoto agaragaza ubwiza bw’inyubako nshya y’akarere ka Ngororero ubwo izaba yuzuye

5 thoughts on “Inyubako nshya y’Akarere ka Ngororero igiye gutangira kubakwa

  1. Iyi nyubako Yaba iri kurwego rugezweho kuko byatubabazaga cyane iyo twarebaga utundi turere twateye imbere tukibaza ikibura iwacu none kuba dufite ubuyobozi bwabibonye Kandi bikaba bigiye gushyirwa mubikorwa nibyiza keep thinking big our leaders

  2. Iriya parking ishobora kuzaba ntoya. Iyo garden bayihorera cyangwa bakayigabanya parking ikiyongera!

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.