Ibi ni bimwe mu byagarutswe na Muganga Rutangarwamaboboko avuga ko kurengera ibidukikije ari umuco w’abanyarwanda atari iby’ubu kuko kuva kera abanyarwanda bazwiho gutera ibiti kuva mu gihe cy’ubugimbi nk’uko yabibwiye Rwandanews24 ubwo yamusuraga mu rwego rwo kumenya aho kurengera ibidukikije bihurira n’umuco nk’uko akunze kubigarukaho.
Rutangarwamaboko ahuza kurengera ibidukikije n’umuco nyarwanda akavuga ko mbere y’umwaduko w’abazungu babikoraga nk’inshingano kuko nta mategeko yabagaho abibahatira.
Ati: “Mu muco nyarwanda kurengera ibidukikije bituri mu maraso kuva kera. Iyo Umwana w’umuhungu yageraga mu gihe cy’ubugimbi yagomba gutera igiti ababyeyi bakamenya ko uwo mwana azaba umugabo. Ibi byabaga bifite igisobanuro cy’uko ubasha kwita ku giti yateye akakiguyaguya azabasha no kwita ku muryango we.”
Akomeza avuga ko iyo ababyeyi babonaga Umwana w’umuhungu atabyitayeho barabimwibutsaga kugirango atazaba iciro ry’umugani mu baturanyi.
Ati: “Ingimbi iyo yamaraga gutera igiti ababyeyi n’abaturanyi batangiraga kumubwira ko yabaye umugabo kuko yabaga agiye gutangira kugaragaza uko azita ku muryango we. Aha ni naho havuye imvugo abanyarwanda benshi bakunda gukoresha ngo ‘njyewe ku giti cyanjye’. Iyo hagiraga ushaka gusuzugura ingimbi yahitaga ivuga iti wansuzugura ute ku giti cyanjye.”
Rutangarwamaboko abajijwe niba kuba u Rwanda rusinya amasezerano mpuzamahanga yo kurengera ibidukikije ari ukwirengagiza umuco, yagize ati: “Oya. Gusinya ni ngombwa n’ubwo babizanye barabitesheje umwimerere wacu, ariko ni ngombwa tubyubahirize. Ikimenyimenyi ni uko ubu u Rwanda turi ku mwanya wa mbere mu kubahiriza ayo masezerano yabo. Si uko babitwigishije, ahubwo babiduhaye dusanzwe turengera ibidukikije niyompamvu nta kitugora mu byo dukora.”
Avuga ko we abona abagenda biguruntege kuri ayo masezerano ari uko babyihingamo bitari mu ndangagaciro zabo. Mu bice bitari iby’umujyi uzasanga buri rugo rufite ishyamba bigaragaza ko mu muco nyarwanda turangwa no gutera ibiti.
Imwe mu ntego u Rwanda rwari rwarihaye kuzageraho muri gahunda y’imbaturabukungu ya mbere (EDPRS I) y’Icyerekezo 2020, kwari ukugira amashyamba ateye ku kigero cya 30% by’ubuso bw’igihugu, bingana na kilometero kare 7.901,4. Ibarura ryakozwe mu 2019 ryerekanye ko byagezweho ndetse iranarenzwa biba 30, 4%, ni ukuvuga kilometero kare 8.006,7.