Mu mirwano ya M23 na FARDC iminwa y’imbunda yerekejwe mu Rwanda

Guhera saa kumi n’ebyiri z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zazindutse ziroha ibisasu biremereye mu duce twigaruriwe n’inyeshyamba za M23 ari two Ntamugenga, Chanzu, Runyoni na Kabindi, ariko ibisasu zibitera bireba mu Rwanda.

Amakuru aturuka muri Rutshuru ashimangira ko imirwano ikaze yasubukuwe, Abanyekongo bamwe bakaba bashyigikiye ingabo zabo aho badashaka kumva zivuga ko zatakaje utundi duce zitwaje kurinda abasivili.

Bifuza ko FARDC yasunika M23 ikayitsimbura i Rutshuru, nubwo izo nyeshyamba zidafite gahunda yo kurekura aho zageze mu gihe Leta ya RDC itaremera ibiganiro bihesha Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda uburenganzira busesuye mu Gihugu cyabo.

Ingabo za FARDC zikomeje kwifatanya n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ndetse na Maimai muri iyo mirwano iri kubera muri Teritwari ya Rutshuru n’iya Rubare.

Kubera ubwoba bwo kuba intwaro ziremereye FARDC iri gukoresha zishobora gufatwa mpiri, izo ngabo zirarasa zerekeje mu bice bigana i Goma no mu Rwanda, ziteganya ko abarwanyi ba M23 bashobora guhunga ari yo berekeza.

<

Ku rundi ruhande, ibyo biraha amahirwe M23 yo gucunga ibice byose byerekeza i Goma uvuye i Rutshuru.

U Rwanda rwamaganye Ubuyobozi bw’icyo gihugu bukomeje kurwitwaza nk’intandaro y’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.

Guverinoma y’u Rwanda yanahishuye ko iki gihugu cyateye umugongo inzira y’ibiganiro yashyizweho n’Akarere kiyoboka intambara kuri ubu imaze gukura abakabakaba 400,000 mu byabo.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.