Abahanga mu bijyanye n’imitekerereze ya muntu bavuga ko kwandika ibyo umuntu atekereza ari kimwe mu byamufasha kwirinda uburwayi bwo mu mutwe kuko iyo umuntu yanditse bimufasha kuruhuka mu mutwe.
Umuhanga mu mitekereze ya muntu, akaba n’umwarimu muri kaminuza, Dr Eugene Rutembesa asobanura ko kwandika ari ngombwa kuko iyo umuntu yanditse aba akeneye kugira icyo atangaza kandi bikamufasha kuruhuka no gutuza mu mitekerereze ye.
Ati: “Imibare itangazwa n’ibitaro bivura indara zo mu mutwe iri hejuru cyane kuko yikubye inshuro zirenga eshanu muri uyu mwaka. itangazamakuru rikwiye gufatanya n’izindi nzego zitandukanye mu rugamba rwo guhangana n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe kuko bizafasha mu bukangurambaga kugirango abantu batandukanye bakitabira kwandika.”
Umwanditsi w’ibitabo Tete Loeper ashishikariza abantu bose cyane abakiri bato kwifashisha inyandiko mu kuvuga ibyo batekereza kugirango bakire ibikomere, kwiheba n’ibindi bibazo byo mu buzima.
Paul Rukesha ushinzwe itumanaho muri MINUBUMWE avuga ko kwandika ari ingenzi cyane mu guhangana n’ibibazo byo mu mutwe ndetse ko iyi minisiteri yiteguye gufasha itangazamakuru muri uru rugendo binyuze mu muryango wabo wa RJSD.
Imibare ituruka mu Bitaro bivura indwara zo mu mutwe bya CARAES I Ndera yerekana ko abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe wiyongereye muri uyu mwaka wa 2022, ugereranyije n’umwaka ushize wa 2021.
Indwara y‘agahinda gakabije (depression) niyo iri ku isonga mu byatumye aba abarwayi biyongera mu bitaro by’I Ndera. Kuva mu ntangiriro za 2022, ibitaro by’I Ndera byakiriye abarwayi 7,817 barwaye agahinda gakabije, mu gihe mu mwaka ushize byakiriye 1,743. Ni ukuvuga ko hiyongereyeho abarenga ibihumbi 6.
Abenshi mu barwaye agahinda gakabije ni abari hagati y’imyaka 20 na 39 y’amavuko. Abagabo nibo benshi mu barwayi bakiriwe kuri Caraes I Ndera, ku kigero cya 54%, mu gihe abagore ari 46%. Abana bari munsi y’imyaka 19, babarirwa kuri 20% mu barwayi bose.
Muri rusange ibitaro bya Caraes I Ndera byakiriye abarwaye izindi ndwara zo mu mutwe nka schizophrenia babarirwa ku 35,581.
Bakiriye kandi ababarirwa ku 13,337 barwaye igicuri.
Muri uyu mwaka kandi abagera ku 10,977 barwaye indwara zo mu mutwe zifitanye isano no kujagarara byoroheje cyangwa bikomeye bagannye ibitaro bivura indwara zo mu mutwe, nabo bakaba baritaweho n’abaganga b’I Ndera.