Nyuma y’uko bamwe mu batujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Rugabano mu Karere ka Karongi bavuga ko bibagora kubona aho biherera kubera ko ubwiherero bubakiwe bwazibye bukaba butakibashwa gukoreshwa Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba bwahishuye ko akarere kagiye gukoresha Miliyoni 200 Frw mu gukemura iki kibazo, dore ko ari kimwe mubyo Perezida Paul Kagame yasabye ko byakemurwa.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 26 Ukwakira 2022 mu mwiherero w’Intara n’Uturere wo gutegura igenamigambi ry’ibikorwa by’umwaka w’ingengo y’imari wa 2023-2024 aho barimo kuganira banungurana ibitekerezo ku cyakemura ibibazo bikibangamiye imibereho y’abaturage.
Muri 2018 nibwo aba baturage batujwe muri uyu mudugudu, bahabwa inzu, zifite ibikoni n’ubwiherero, abenshi muri bo BIOGAS bubakiwe zakoze igihe kitarenze ibyumweru bibiri zirapfa. Uku gupfa kwazo bakeka ko gufitanye isano no kuziba kw’amatiyo yamanuraga imyanda iyivana mu tuzu tw’ubwiherero.
Ubu bwiherero bwarubatswe bushyirwamo itiyo imanura imyanda ikajya mu cyobo kinini gitwikirije shitingi gifite udutiyo duto dusohora gaze ikajya mu mashyiga yo mu bikoni bakayicana.
Mu ntangiriro z’ukwakira 2022 itsinda rihuriweho n’ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, batangiye gukemura ibibazo by’abatujwe muri uyu Mudugudu bagendeye ku bibazo bafite.
Guverineri w’intara y’iburengerazuba Habitegeko Francois, icyo gihe yavuze ko basuye abaturage bagasanga bafite ibibazo by’imibereho, imyumvire n’isuku.
Guverineri Habitegeko yahamirije Rwandanews24 ko izi Miliyoni 200 frw zigiye gukoreshwa mu kubakira aba baturage batujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Rugabano ubwiherero bifitanye isano n’umwanda Umukuru w’Igihugu yawusanzemo ubwo yawusuraga kuwa 28 Kanama 2022 mu ruzinduko yagiriye mu turere dutandukanye tw’Intara z’amajyepfo n’Uburengerazuba.
Ati “Birahuye cyane kuko Umukuru w’igihugu yatugaragarije ko uriya mudugudu urimo ikibazo cy’isuku nke kuko ubwiherero bwahubatswe bwagize ikibazo, niyo mpamvu twasanze ko aba baturage bakwiriye kugira ubwiherero bwo hanze, kuko ubwo munzu bwari bufatanye na BIOGAZ zapfuye bigateza umwanda.”
Guverineri Habitegeko akomeza avuga ko byakozwe mu gukemura byihutirwa ibibazo Umukuru w’Igihugu yagaragaje bikomeye cyane kandi bihari kuko iyo ugiyeyo ubyibonera.
Umudugudu w’icyitegererezo wa Rugabano watujwemo imiryango irenga 360 yimuwe mu butaka bwayo buterwaho igihingwa ngenga bukungu cy’icyayi, 40 muri yo niyo yihariye ikibazo cy’ubwiherero budakora bakaba baratujwe muri uyu mudugudu mu cyiciro cya 2.

Mu manyarwanda se?