U Rwanda rwamaganye ibirego byo kuba inyuma y’ubushobozi bwa M23

U Rwanda rwamaganye ibirego bikomeje gutangwa na leta ya Congo bivuga ko u Rwanda arirwo zingiro ry’ibibazo bya politiki y’imbere mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Leta y’u Rwanda iravuga ko nubwo perezida wa DR Congo avuga ko bashaka ibisubizo mu nzira za diplomasi, imvugo n’ibikorwa biheruka byerekana ikinyuranyo kuko “leta ya DR Congo yahisemo gukomeza imirwano ya gisirikare”.

Nk’uko bikubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Guverinoma y’u Rwanda nyuma y’aho ubuyobozi bukuru bwa RDC bukomeje kubunza ibirego mu bihugu n’ibitangazamakuru bitandukanye, bushinja u Rwanda kuba ari rwo rwihishe inyuma y’ubushobozi bw’inyeshyamba za M23 zigaruriye Umujyi wa Bunagana zikaba zikomeje gufata n’ibindi bice biwukikije.

Itangazo rya leta y’u Rwanda riravuga ibi mu gihe imirwano hagati y’ingabo za leta ya DR Congo (FARDC) n’umutwe wa M23 ikomeje kuyogoza muri Rutshuru aho imaze gutuma abarenga 23,000 bava mu byabo kuva kuwa kane.

Mu kiganiro aheruka guha BBC, Perezida Félix Tshisekedi yavuze ko “twahisemo inzira ya diplomasi no guha M23 amahirwe yo guhitamo iyo nzira.”

<

Gusa yongeyeho ko igihe byaba “bikabije, ntabwo twabura gukoresha ingufu ngo twisubize ubutaka bwacu.”

Nyuma y’iminsi icyo kiganiro kibaye, imirwano hagati ya M23 na FARDC yarubuye muri Rutshuru, itangazo rya FARDC ryo ku cyumweru ryavuze ko barimo kurwana na “Rwanda Defence Forces” iri inyuma ya M23. 

Itangazo rya leta y’u Rwanda ryo kuwa mbere taliki ya 24 Ukwakira 2022, rishinja FARDC kurwana zifatanyije n’inyeshyamba za FDLR, zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Abategetsi ba DR Congo bo bakomeje guhakana ko ingabo za FARDC zikorana na FDLR. 

Perezida Tshisekedi yagiye kuri BBC akubutse mu Bwongereza na ho bivugwa ko yaganyiye Umwami Charles III agaragaza u Rwanda nk’isoko y’ibibazo Igihugu cye gifite, nubwo M23 ari umwe mu mitwe yitwaje intwaro ikabakaba 130 ibarizwa mu bice bitandukanye bya RDC.

Ibirego bidafitiwe gihamya bidahwema gusukwa ku Rwanda na byo bikomeje kwisukiranya, gusa u Rwanda rukaba rwongeye kugaragaza ko rwiteguye gukorana neza na RDC ndetse n’ibihugu byo mu Karere mu gushaka umuti urambye w’ubwumvikane buke n’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC hashingiwe ku ngamba zashyizweho n’Akarere.

Bivugwa ko kuva ku wa Kane w’icyumweru gishize kugeza uyu munsi imirwano ikomeje, abaturage basaga 23 000 bamaze guhunga bataye ibyabo nk’uko byemejwe n’Ibiro bihuza ibikorwa by’ubutabazi (OCHA) mu Burasirazuba bwa RDC.

Amakuru ahari yemeza ko nibura abaturage 10 ari bo bamaze kumenyekana ko baguye muri ibyo bitero, abandi batagira ingano barakomereka. Mu bahunze ibyabo harimo abarenga 2 500 bambutse umupaka bahungira muri Uganda.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.