Rubavu: Afunzwe akekwaho kujugunya uruhinja akirwibaruka bikarangira rupfuye

Ibiro by'akarere ka Rubavu

Kuri uyu wa 24 ukwakira 2022 mu karere ka Rubavu, hatawe muri yombi umugore ukekwaho kujugunya uruhinja mu bwiherero bw’umuturage bikarangira rupfuye nyuma yo kugerageza gutabarwa ariko bikaba iby’ubusa.

Ibi byabaye mu masaha ashyira saa kumi n’ebyiri n’igive za mugitondo, mu murenge wa Bugeshi, Akagari ka Mutovu ho mu mudugudu wa Bigaragara.

Senyoni Jean Pierre, Umuyobozi w’agateganyo w’umurenge wa Bugeshi yahamirije Rwandanews24 aya makuru.

Ati “Hifashishijwe abajyanama b’ubuzima hafatwa uwitwa witwa Dusabimana Drocella wari utwite inda y’imvutsi, aho rwari rwatawe mu musarane w’umuturage. Uruhinja rwajyanwe ku bitaro bya Gisenyi gusuzumwa mbere y’uko rushyingurwa.”

Senyoni yasabye abaturage kurushaho kwitwararika, kuko ubu uyu Dusabimana uwamuteye inda atari umugabo we kuko uwe asanzwe afunzwe, kuko umwana wishwe yavukijwe ubuzima none akaba agiye kuryozwa ibyo amategeko ateganya, abaturage barusheho kwirinda ibyaha.

Kuri ubu Dusabimana ukekwaho kujugunya uruhinja afungiye kuri RIB Sitasiyo ya Busasamana.

Igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda mu ngingo yacyo ya 311 yo muri icyo gitabo ivuga ko kwica umuntu wabigambiriye bihanishwa igifungo cya burundu.

Inkuru bifitanye isano:

Ibiro by’akarere ka Rubavu

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Translate »