Rubavu: Gitifu w’umurenge wa Gisenyi yigaramye “Ndongora nitunge” itunze benshi

Tuyishime Jean Bosco, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu yigaramye amakuru y’uo muri uyu murenge hakirangwamo abagore bacuruza akabase kazwi nka “Ndongoranitunge”.

Mu kiganiro n’umunyamakuru wa Rwandanews24 yagize ati “Ayo makuru y’uko Ndongora nitunge yaba yarageze mu murenge wa Gisenyi ntabwo ariyo.”

Mu kwifuza kumenya byinshi kuri aya makuru y’ingeso ya ndongora nitunge Gitifu Tuyishime yahise atubwira ko ari mu nama twamuha ubutumwa bugufi.

“Ndongora Nitunge” n’ingeso imaze imyaka myinshi mu Karere ka Rubavu, ndetse abantu bakuru bavuga ko yatangiye mu myaka ya 1997, aho abagabo baburaga akazi bagatungwa n’abagore.

Bamwe mu bagore n’abakobwa bavuga ko bari gukora cyane kuko abagabo babo birirwa bikinira igisoro n’ibiryabarezi ntibabone umwanya wo gukorera ingo zabo babona ko abana bagiye kuburara abagore bagahitamo gufata akabase bakajya gukora ubucuruzi bucirirtse butemewe ubuzwi nko gutembereza.

Umwe yagize ati “Nyuma y’uko abenshi mu bagabo bataye ingo zabo, abandi bagahitamo kwanga gukorera ingo zabo bagahitamo kwirirwa bakina ibiryabarezi, twahisemo kujya ducuruza akabase dutembereza (Ndongora nitunge) ngo tubone icyo dutungisha abana.”

Aba bagore bavuga ko biganjemo abo mu mirenge ya Gisenyi, Nyamyumba na Rugerero icyo bahuriraho n’uko ubuzima bwabashaririye ndetse Ubuyobozi bukaba ntacyo bubafasha ngo biteze imbere nk’abandi.

Undi yagize ati “Duherutse guhamagarwa mbere y’inama ya CHOGM iheruka kubera i Kigali maze duhurira kuri Sitade Umuganda ariko Ubuyobozi ntibwigeze bubasha kuduha igishoro ngo natwe turebe ko twava muri ubu bucuruzi.”

Undi ati “Kuri ubu usanga duhora duhanganye n’Ubuyobozi kandi aribwo bwanze kudufasha ngo kuki ducuruza dutembereza? bakirengagiza ko iyo bagufashe wari washoye ibihumbi 5 Frw abana bamara iminsi batarya bamwe bakaba banajya mu mirrire mibi, ikindi binatuma bamwe muri twe bajya gusambana kuko batajya gusabiriza.”

Aba bagore bose bavuga ko igisubizo ku bucuruzi bwa Ndongora nitunge gifitwe n’ubuyobozi ariko bwabarengeje ingohe.

Uko imyaka yagiye ishira, abagore bakomeje gukora ubucuruzi bakoresheje ibasi cyangwa agatebo, bagashaka ubushobozi butunga urugo abagabo bicaye.

Iyi migirire yahaye abagore ubushobozi ariko ibashyiraho imvune, naho abagabo biyambura inshingano zo gutunga ingo ahubwo bashinjwa gushaka abagore benshi bitaye ku babitaho kurusha abandi.

Uyu muco wa Ndongora nitunge bavuga ko umaze kugenda ukura , kuko n’abakobwa bakiri bato, usanga bari gukora imirimo itandukanye nk’ubuyede kugira ngo wa mugabo ni abona afite akazi amushake (Azamurongore).

Aba bagore bayobotse ndongora nitunge abenshi muri bo iyo muganiriye usanga intimba n’agahinda aribyo byaritse ku mitima yabo kubw’uko babikorera abo bibarutse ndetse nabo bagabo babashatse ariko ntibifuze gukora.

Ubucuruzi bwa Ndongora nitunge bumaze kwimika intebe mu karere ka Rubavu
Umwe mu bagore bacuruza akabase kazwi nka Ndongora nitunge mu murenge wa Gisenyi avuga ko biterwa n’uko abagabo batabasha gukorera ingo zabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *