Kigali: Polisi yatangiye gukurikirana umugabo wagaragaye mu mashusho aniga umwana

Polisi yatangiye gukurikirana uyu mugabo wagaragaye akubita umwana akanamuniga

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko igiye gukurikirana umugabo wagaragaye mu mashusho mu Mujyi wa Kigali akubita umwana, akanyuzamo akanamuniga, ngo amuziza kumwiba imyenda n’inkweto.

Amashusho yashyizwe kuri Twitter n’Umunyamakuru wa TV10 dukesha iyi nkuru agaragaza umugabo yashyize hasi umwana w’umuhungu bivugwa ko ari umwe mu bana bo ku muhanda.

Hafi y’uyu mugabo kandi haba hari undi umwana na we uri gukubitwa, bivugwa ko bari bafatanyije muri ubwo bujura babashinja.

Ibi byabereye mu Murenge wa Kimirongo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, aho uyu mugabo aba arimo gukubita uyu mwana amubaza ngo “Imyenda mwayishyize he? [yamubazaga iyo yibye].”

Uyu mugabo agaragara akomeza amutsindagira hasi, amusaba gukuramo inkweto yambaye ari na bwo ahita amuniga akamutsindagiye hasi, umwana akumvikana nk’ugiye guhera umwuka.

Uyu munyamakuru washyize aya mashusho kuri Twitter, yayasangije inzego zirimo izishinzwe umutekano nka Polisi y’u Rwanda ndetse n’ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze nk’Akarere ka Gasabo n’ubuyobizi bw’Umujyi wa Kigali.

Yagize ati “Abaturage bavuga ko kwihanira nubwo bibujijwe, muri aka gace bikorwa ku manywa y’ihangu.”

Polisi y’u Rwanda, yahise igira icyo ivuga kuri ubu butumwa bw’uyu munyamakuru. Iti “murakoze ku makuru muduhaye tugiye kubikurikirana.”

Polisi yatangiye gukurikirana uyu mugabo wagaragaye akubita umwana akanamuniga

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Translate »