Umukobwa witwa Nshimiyimana Esperance w’imyaka 22 wo mu karere ka Rutsiro yasanzwe mu nzu yapfuye urupfu rw’amayobera, aho apfuye asize uruhinja rw’iminsi 13.
Ibi byabereye mu murenge wa Ruhango, akagari ka Nyakarera ho mu mudugudu wa Kayove, kuri uyu wa 23 Ukwakira 2022 mu masaha ashyira saa tanu z’amanywa.
Amakuru Rwandanews24 yamenye n’uko Nshimiyimana Esperance waherukaga kwibaruka Umuryango we utigeze ubasha kwakira ukuntu yabyariye mu rugo uramutererana mu buryo bwo ku muha akato, kuko ku munsi yapfiriyeho ababyeyi be bari bamusize mu rugo arimo kumesa kandi akaba yari ataratora agatege bo bajya gusenga.
Ruzindana Ladislas, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhango yahamirije Rwandanews24 aya makuru.
Ati “Amakuru y’urupfu rwa Nshimiyimana Esperance twayamenye saa tanu z’amanywa birakekwa ko yasitaye akagusha umunwa muri Coridoro, abakozi b’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB bahageze bari kumwe n’inzego z’ibanze bahageze hemezwa ko umurambo we ujyanwa ku bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.”
Ruzindana akomeza avuga ko nyakwigendera nta gikomere yasanganwe ku mano bikekwa ko yaba yagize isereri akitura hasi agahita apfa, dore ko yabonwe n’umwana w’umuturanyi w’imyaka 12. Akaba yaboneyeho kwihanganisha umuryango wagize ibyago ariko akebura ababyeyi ko batari bakwiriye gusiga umwana mu mirimo kandi bazi neza ko abyaye vuba atarakomera
Nyakwigendera asize umwana w’uruhinja rumaze iminsi 13 ruvutse ariko rwo rukaba ntacyo rwabaye.
