Umukobwa w’imyaka 18 wo mu karere ka Rutsiro ari mu maboko y’inzego zishinzwe umutekano akekwaho gukuramo inda.
Uyu mukobwa twahinduriye izina tukamwita Kamaliza yarawe muri yombi mu masaha y’ijoro yo kuri uyu wa 22 Ukwakira 2022 aho byabereye mu murenge wa Kivumu, akagari ka Kabujenje ho mu mudugudu wa Bitare.
Amakuru Rwandanews24 yamenye nuko abaturage aribo bayatanze ko Kamaliza yari afite inda y’amezi 6 nyamukobwa agahita ashyikirizwa inzego z’umutekano.
Munyamahoro Patrick, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kivumu mu kiganiro na Rwandanews24 yaduhamirije ko iperereza rigikomeje ngo hemezwe ko iyi nda yavuyemo.
Ati “Byamenyekanye biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ko uyu Kamaliza yari atwite inda y’amezi atandatu ariko hategerejwe kwemezwa na Muganga ko inda yavuyemo iperereza riracyakomeje, ariko yabaye ashyikirijwe inzego zishinzwe umutekano.”
Munyamahoro asaba urubyiruko kureka kwiroha mu bintu bidafututse by’ingeso mbi z’ubusambanyi kuko aribyo bituma bakora ibyaha, bikarangira amategeko abibaryoje, kandi akenshi ushaka barashukishijwe utuntu tw’amafuti.
Avuga ko urubyiruko rwo muri Kivumu rufite amahirwe y’ibyo rwakora menshi rukihangira imirimo rukiteza imbere, kandi ko n’umurenge witeguye gufasha abibumbiye mu makoperative bose rukaba rukwiriye gutera unugongo ibidafite umumaro byose.
Akimara gufatwa yahise ajya gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kivumu mu gihe iperereza rigikomeje.
