Mu bwiherero bw’ikigo nderabuzima cya Gisenyi hatoraguwemo umurambo w’uruhinja bigaragara ko rwari rusigaje nk’amezi 2 ruvuke.
Ibi byabereye mu karere ka Rubavu, umurenge wa Gisenyi, akagari ka Nengo ho mu mudugudu wa Gikarani. Amakuru yamenyekanye kuri uyu wa 23 ukwakira 2022 mu masaha ashyira saa munani z’amanywa.
Mwubahamana Joselyne, Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gisenyi yahamirije Rwandanews24 aya makuru.
Ati “Nibyo koko mu bwiherero bw’ikigo nderabuzima cya Gisenyi hatoraguwemo umurambo w’uruhinja bigaragara nk’aho rwari rusigaje amezi abiri ngo ruvuke ntiharamenyekana uwaba yararutayemo, ariko iperereza riracyakomeje. Umurambo w’uruhinja wabonwe n’umukozi ushinzwe isuku mu kigo nderabuzima kuko yavuze ko yari amaze iminsi asukamo amazi bikanga kugenda uyu munsi nibwo yafashe umwanzuro wo kureba igituma amazi atagenda asangamo uruhinja.”
Mwubahamana akomeza avuga ko inzego z’ibanze ndetse n’Abakozi b’Urwego rw’Igihugu RIB bahageze ngo bakomeze iperereza.
Mwubahwanimana asaba abakobwa kwirinda kwiyandarika kuko aribyo bivamo inda zitifuzwa, agasaba ababyeyi kwigisha abana babo.
Mu nshuro zose Rwandanews24 twahamagaye Tuyishime Jean Bosco, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisenyi ntibyadukundiye ko atuvugisha.
Ubwo twakoraga iyi nkuru umurambo w’uruhinja wari mu kigo nderabuzima mu gihe hagitegerejwe ibiva mu iperereza ngo ushyingurwe.


