Rubavu: Akanyamuneza ni kose nyuma y’uko MINICOM ihagaritse Ibiryabarezi

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rubavu baravuga imyato Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda (MINICOM) nyuma y’uko ihagaritse ibyuma by’imikino y’amahirwe bizwi nk’ibiryabarezi bavuga ko byari bimaze kubasenyera ingo.

Aba baturage ni abiganjemo abagore bo mu mirenge ya Gisenyi, Nyamyumba na Rugerero basanzwe bakora ubucuruzi bucirirtse butemewe bwo gutembereza (ibizwi nk’ubuzunguzayi) ibiribwa.

Mu kiganiro na Rwandanews24 aba bagore bavuga ko abagabo babo bari baramaze kuba imbata y’ibiryabarezi

Ati “Hari ubwo uba ufite umugabo ntagire icyo akumarira, kuko bose siko bahahira urugo harimo ababona amafaranga bakigira gukina ibiryabarezibikarangira umugore abaye umugore akaba n’umugabo kuko usanga abana n’urugo ariwe bireba.”

Undi agira ati “Abagabo benshi babuze akazi none n’ubashije kugira icyo abona ahita akijyana mu biryabarezi ntibamenye ko bafite umugore n’abana. Twishimiye ko MINICOM yahagaritse ibiryabarezi kuko atari byiza byatumye abagabo ariho batsembera amafaranga aho guhahira urugo bibaye byiza byahagarikwa burundu.”

Aba bagore ndetse na bamwe mu bagabo bo muri aka karere bifuza ko Leta yahagarika burundu ibiryabarezi kuko hari ingo nyinshi zagiye zisenyuka mu bihe bitandukanye abo mu miryango bapfa kujya gukina ibiryabarezi.

Bamwe mu baturage bo muri Rubavu baravuga imyato MINICOM yahagaritse ibiryabarezi

MINICOM yahagaritse by’agateganyo ibiryabarezi

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda [MINICOM] yahagaritse impushya zatanzwe ku mikino y’amahirwe hakoreshejwe imashini zijyamo ibiceri [slot machine] benshi bazi nk’ibiryabarezi.

Mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Kane, MINICOM yagize iti “Mu rwego rwo kunoza imikorere y’ibikorwa by’imikino y’amahirwe mu Rwanda, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) iramenyesha abantu bose ko impushya zatanzwe ku mikino y’amahirwe ikinwa hakoreshejwe imashini zijyamo ibiceri, zihagaritswe by’agateganyo kugeza hatanzwe andi mabwiriza mashya.”

Iki cyemezo cyamenyeshejwe abakoreshaga izi mashini n’abantu bose ko Ibiryabarezi bishyirwamo ibiceri bitemewe.

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’aho MINICOM yazengurutse hirya no hino ifata izi mashini harebwe ba nyirazo badafite ibyangombwa bibemerera kuzitunga no kuzikoresha mu Rwanda.

Iki gikorwa cyatangiye hagati muri uku kwezi k’Ukwakira 2022 ku ikubitiro imashini zigera ku 170 basanga zikora nta byangombwa ndetse zitanujuje ubuziranenge.

MINICOM yavumbuye hamwe mu hantu izi mashini zateranyirizwaga mu buryo butemewe n’amategeko.

Iki gikorwa cyo gufata izi mashini cyakozwe n’abakozi ba MINICOM ndetse n’izindi nzego z’ubuyobozi bafatanyije muri iki gikorwa cyo gushakisha ahari izi mashini z’imikino y’amahirwe zimenyerewe nk’ibiryabarezi, no kumenya abakora badafite ibyangombwa byo kuzitunga no kuzikoresha mu Rwanda.

Tariki 11 Ukwakira nibwo Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yasohoye itangazo rivuga ko isubitse gutanga uruhushya, rwemerera abashaka kujya mu bikorwa by’imikino y’amahirwe mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *