Mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu nibwo indege ya RwandAir yakoze impanuka ubwo yagwaga ku kibuga cy’indege cya Kamembe mu karere ka Rusizi nk’uko bikubiye mu Itangazo dukesha Rwandair.
Amakuru avuga ko iyi ndege yakoze impanuka ari iyari ifite urugendo ‘WB601’, ikaba yagombaga guhaguruka ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali Saa 7h00 ikagera i Kamembe saa 7h40. Ubwo iyi ndege yageraga i Kamembe yaje gukora impanuka yoroheje ubwo yamanukaga ku kibuga cyaho iparika nabi.
Ntiharatangazwa icyaba cyateye iyi mpanuka gusa icyo kwishimira ni uko ntawahakomerekeye cyangwa ngo ahasige ubuzima y’aba mu bakozi b’iyi ndege ndetse n’abagenzi bari bayirimo.
RwandAir yihanganishije abakiliya bayo “ku kibazo cy’impinduka zishobora kuba mu ngendo zabo bitewe n’iyi mpanuka nk’uko BTN dukesha iyi nkuru yabitangaje.
Impanuka nk’iyi yaherukaga muri RwandAir muri Mata 2022 ubwo indege yanyereraga ku Kibuga cy’Indege cya Entebbe muri Uganda igihe yageragezaga kugwa, bituma ihagarara mu byatsi biri iruhande rw’inzira yagenewe kunyuramo.
