Kutitaba Urukiko kwa Kabuga, imbogamizi mu rubanza rwe

Ubwo urubanza mu mizi rwa Félicien Kabuga ushinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi rwatangiraga kuwa 29 Nzeri 2022, mu buryo butunguranye yanze kurwitabira ndetse yanga no kurukurikira ku buryo bw’ikoranabuhanga.

Umucamanza mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, IRMCT i La Haye mu Buholandi, Iain Bonomy, yavuze ko Kabuga ameze neza ariko yanze kwitabira urubanza cyangwa kurukurikirana ku bikoresho by’ikoranabuhanga by’urukiko. Nubwo bimeze gutya ariko, umucamanza yanzuye ko iburanisha rikomeza.

Imwe mu mpamvu Kabuga atanga ni uko yunganiwe n’umwavoka adashaka. Hashize iminsi asaba ko Me Emmanuel Altit wamwunganiye kuva mu ntangiriro z’urubanza rwe, yasimburwa na Me Philippe Larochelle.

Kabuga avuga ko nubwo Urwego rwashyizeho uburyo bwo gufasha mu kunganira abaregwa rukishyura abavoka, bidakuraho uburenganzira bwo kwihitiramo umwunganizi igihe uwo afite atakimwizeye.

Kugeza ubu urubanza rurakomeje ndetse hakomeje kumvwa abatangabuhamya b’ubushinjacyaha. Ibi bituma hari abibaza uko bizagenda n’ingaruka zabaho mu gihe Kabuga yakomeza kwanga umwunganira ndetse ntanitabire urubanza.

Umusesenguzi mu bya politiki, amategeko akaba n’umunyamakuru, Gatabazi Tite, yasobanuye ko kutitaba urukiko kwa Kabuga ari uburenganzira bwe ariko mu mategeko ntabwo bibuza urubanza gukomeza.

Ati “Kwanga kwitaba urukiko k’ushinjwa ntabwo bibuza urubanza gukomeza. Bivuze ko Kabuga kuba yarafashe icyemezo cyo kutitabira urukiko ntabwo bibuza urubanza kuba rwakomeza”.

Yatanze urugero ku rubanza rwabaye vuba rwa Rusesabagina Paul waburanishwaga ku byaha by’iterabwoba, wabwiye urukiko ko atizeye kubona ubutabera kuko ‘uburenganzira bwe butubahirijwe” bityo atazongera kwitabira uru rubanza.

Rusesabagina yarabikoze yaba mu iburanisha ry’Urugereko rwihariye ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka ndetse no mu rukiko rw’Ubujurire, kuko yaburanishijwe adahari akatirwa gufungwa imyaka 25.

Kabuga arashaka guhangana n’urukiko

Kabuga ntiyemera umwunganizi, uwo yahawe yamwunganira kuko ibirego byose uwo yunganira aregwa yabihawe, dosiye yose arayifite, ibimenyetso n’abagabo n’ibimenyetso ubwabyo n’abashinja uwo yunganira abona umwanya wo kubivuguruza.

Kabuga ashinjwa ibyaha birimo icyaha cya jenoside, guhamagarira abantu mu buryo butaziguye kandi mu ruhame gukora jenoside, ubwumvikane bugamije gukora jenoside, itsembatsemba, itoteza n’ubwicanyi nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu, byakozwe mu rwego rwa jenoside yakorewe Abatutsi, mu Rwanda, mu mwaka wa 1994.

Mu nyandiko y’ibirego havugwa ko Kabuga, afatanyije n’abandi bantu, yakoresheje radiyo RTLM mu buryo bugamije gushimangira urwango rushingiye ku moko hagati y’Abahutu n’abantu bafatwaga nk’Abatutsi no gusakaza ubutumwa burwanya Abatutsi hagamijwe gukora ibyaha byavuzwe haruguru.

Bivugwa kandi ko Kabuga yategetse, yafashije akanoshya Interahamwe zagize uruhare mu kwica no kugirira nabi abantu bafatwaga nk’Abatutsi mu Maperefegitura ya Kigali, Kibuye na Gisenyi.

Byongeye kandi, bivugwa ko, afatanyije n’abandi bantu, Kabuga yashyizeho ikigega cyo kurengera igihugu hagamijwe gukusanya amafaranga yo gushyigikira, mu rwego rw’imari n’ibikoresho, ibikorwa by’Interahamwe byo kwica no kugirira nabi Abatutsi.

Ashinjwa ko afatanyije n’abandi bantu, yiyemeje gutegura, gushyiraho no gutera inkunga y’imari umutwe w’abantu bitwaraga gisirikare bitwaga Interahamwe za Kabuga muri Segiteri ya Kimironko, i Kigali, wari ufite intego yo gushimangira urwango rushingiye ku moko hagati y’Abahutu n’Abatutsi muri Segiteri ya Kimironko kugira ngo bagere ku ntego yo gukora jenoside yibasiye abantu bafatwaga nk’Abatutsi.

Kabuga aregwa gutuma abantu bakora ibyaha, abahamagarira gukora jenoside cyangwa avuga amagambo arangwa n’itoteza mu nama zinyuranye n’ahantu hatandukanye mu Rwanda hagati ya Gashyantare cyangwa Werurwe 1994 na Gicurasi 1994.

RTLM yashinze afatanyije n’abandi bantu, yahamagariraga abantu mu buryo butaziguye kandi mu ruhame gukora jenoside mu biganiro byavugaga ku buryo bweruye ko abantu ari Abatutsi, ikaranga aho baherereye, igasobanura ko ari abanzi, ikanahamagarira abantu kubatsemba.

IGIHE

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *