Rwanda: Abavoka b’abahoze muri FDLR baciwe amande n’urukiko

Abagabo batandatu bahoze mu mutwe w’inyeshyamba wa FDLR none kuwa kane bagejejwe mu rukiko i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda ngo biregura ku byaha baregwa, gusa urukiko rusanga abunganizi babo bakwiye gucibwa amande. 

Aba bakuriwe na ‘jenerali’ Leopold Mujyambere hamwe na ‘colonel’ Joseph Habyarimana alias Sophonie Macebo, bafashwe mu myaka ishize muri DR Congo boherezwa mu Rwanda.

Baregwa ibyaha byo; kurema umutwe w’ingabo utemewe, kuba mu mutwe w’iterabwoba n’ ubugambanyi. Bo bahakana ibi byaha baregwa bishingiye ku bitero FDLR yagabye ku Rwanda. 

Bahawe umwanya, abaregwa bavuze ko bamaze amezi abiri batabonana n’abunganizi babo mu mategeko, basaba urukiko gusubika urubanza bagahabwa igihe cyo kubonana nabo.

Abunganizi babo basobanuye ko gereza ya Kigali y’i Mageragere itabahaye inyandiko z’urubanza kugira ngo bashobora kuziganiraho n’abakiliya babo ndetse ko itaborohereje kubonana nabo.

<

Aba banyamategeko bavuze ko nta n’ubushobozi bafite bwo gusohora izo nyandiko (Printing) kuko ari nyinshi cyane, ko basabye ubufasha Urugaga rw’abavoka, bakaba babutegereje. 

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibivugwa n’aba bunganizi ari ugutinza urubanza kuko inyandiko z’urubanza ziri muri ‘system’ y’ikoranabuhanga y’urukiko ababuranyi bose bahuriraho. 

Nyuma yo kumva impande zose, Urukiko rwavuze ko ibyo aba bunganizi bavuga nta shigniro bifite ‘kuko bahawe umwanya uhagije’ wo gutegura kwiregura kw’abakiriya babo.

Urukiko rwavuze ko bagize ubushake bucye, rubahanisha gutanga amande y’ibihumbi magana abiri y’u Rwanda (200,000Frw) kandi ko batemerewe kugira urundi rubanza bajyamo batarayatanga.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko urubanza rw’abaregwa rwimuriwe ku itariki ya 29 Ugushyingo 2022.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.