Rubavu: Insoresore 11 zikekwaho ubujura zatawe muri yombi na Polisi

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu, kuri uyu wa 20 Ukwakira 2022 yeretse itangazamakuru insoresore 11 zikekwaho ubujura butandukanye.

Izi nsoresore zose zafashwe muri Operation yakozwe na Polisi mu minsi itatu ishize.

CIP. Mucyo Rukundo, Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburengerazuba avuga ko nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage bakoze Operation bagafata insoresore 11 zikekwaho ubujura.

Ati “Nyuma yo kumva amakuru y’abaturage bavuga ko bazengerejwe n’ubujura hakozwe operation hafatwa abakekwa 11 bagabanyijwe mu bice bitandukanye aho 6 bafatanwe amaterefone bibye, 4 bafatanwa amatungo bibye mu gihe undi umwe yakekwagaho kwambura umunyamahanga terefone.”

CIP. Mucyo asaba abaturage kurushaho gutangira amakuru ku gihe kuko Polisi irahari kandi iri maso, kuko iyo ibwiwe ikibazo yihutira kugikemura hataragira umuturage uhohoterwa, ndetse yasabye insoresore zose zikomeje gutega abantu ibico zikambura abaturage kuko Polisi irakomeza operation zo guhangana nabo.

CIP. Mucyo akomeza avuga ko aba bakekwaho ubujura bafashwe bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi ngo bahanwe n’amategeko.

Iyi operation yo gufata izi nsoresore yakorewe mu mirenge ibiri (Rubavu na Gisenyi) ikaba irakomereza no mu yindi mirenge.

Muri iyi mirenge yakorewemo operation hakunze kumvikana benshi mu baturage batabaza inzego z’umutekano kenshi kubera abajura bahora babatega bakabambura ibyo bafite.

CIP. Mucyo Rukundo, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba avuga operasiyo zo gufata insoresore zikekwaho ubujura izakomereza no mu yindi mirenge (Photo: Koffito)
Insoresore 11 zikekwaho ubujura zeretswe itangazamakuru

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Translate »