Rubavu: Abacuruzi mu gihirahiro, byasabye Minisitiri wa MINICOM kwihanganisha abikorera

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda akaba n’imboni y’Akarere ka Rubavu Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome, mu ruzindunduko rw’umunsi umwe yagiriye muri aka karere yihanganishije abikorera bibumbiye mu kigo cy’ubucuruzi kitwa Rubavu Investment Company Ltd (RICO) barimo kubaka isoko rya kijyambere rya Gisenyi rimaze imyaka 12 ryaranze kuzura, ibi baikoze nyuma y’ukutumvikana hagati y’abikorera n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu.

N’uruzinduko rwabaye kuri uyu wa 19 Ukwakira 2022, ubwo Minisitiri Dr. Ngabitsinze yasuraga ahari kubakwa iri soko rya Gisenyi agasobanurirwa impamvu imirimo yo kuryubaka yadindiye, akagira inama akarere ku cyakorwa ari nako asaba abikorera kuba bihanganiye impinduka abasaba kudacibw aintege kuko asanga aho gukomeza bubakira ku makosa baba bihanganye.

Ati “Mu kubaka isoko rya kijyambere rya Gisenyi twasanze harimo ibibazo byo kutumvikana hagati y’akarere n’abikorera barimo kuryubaka, twasanze harimo n’ibitarakurikije amabwiriza y’ishoramari rya Leta ariyo mpamvu tugiye kuzana itsinda rihuriweho rikareba imirimo yakozwe ku buryo mu kwezi kumwe bazaba batanze umurongo kuko twasanze hari ibyo tugomba kunza kugishaho inama.”

Dr. Ngabitsinze akomeza avuga ko abaturage batagakwiriye kumva ko isoko rigiye gukererwa kuko gusubira inyuma kubi ari ukuzamukana n’ibintu bitanoze, ni babe bihanganye bategereze kugira ngo isoko rizamuke mu nzira zinoze.

Dr. Ngabitsinze ubwo yarimo agira inama impande hagati yongeye kubibutsa ko ari abafatanyabikorwa kuko bose muri ririya soko bafitemo imigabane yaba Akarere na RICO akaba nta ruhande na rumwe rukwiriye kwihunza igihombo cyaba cyarabayeho cyatewe n’imirimo y’inyongera irimo gukorwa kuri iri soko kugira ngo hizerwe uburambe bwaryo.

<

Habayeho kutavuga rumwe hagati y’Umuyobozi w’Akarere na n’umuyobozi wa RICO ubwo basobanuriraga Dr. Ngabitsinze impamvu imirimo yo kubaka iri soko yadindiye

Twagirayezu Pierre Celestin, wwari uhagarariye RICO yavuze ko iyo baramuka birengeye igihombo kiri mu masezerano basinyanye n’akarere byari kubagiraho ingaruka ndetse n’ibyo biyemeje ntibabigereho.

Ati “Nonese kuki akarere kadusinyishije amasezerano arimo amakosa ka kaba gashaka ko tuyakomerezaho ni ukuyobya uburari no kudutera ibihombo, niba ibirenge by’inkingi twarabwirwaga ko bifite metero 500 tugasanga hari ahubatswe metero 350, ibyo bipimo bikwiriye gukosoka tukabona kujya mu masezerano mashya atari ugusinya ibirimo amakosa.”

Akomeza avuga ko akarere ka Rubavu kabahaye gukomeza imirimo yo kubaka isoko karimaranye imyaka 10 nta gikorwa, inyubako bakaba barayisanganye amakosa nko kuba mu musingi barasanze barabeshywe ibipimo, bisaba gusubira hasi kugira inyubako yuzure nk’uko ibipimo bibigaragaza, kuko asanga gukomerezaho bidakosowe ari ugushyira abaturage mu kaga.

Ati “Dusinyana n’akarere bari bafite inyigo ni nayo twahereyeho ariko nyuma twasanze hari amakosa menshi ari mubyo twasinyiye kandi atari ayo kwihanganirwa, kuko byaduhombya amafaranga miliyoni 275, mu gihe akarere kanze kuzongera ku migabane yako.”

Kuri iki kibazo Kambogo Ildephonse, Umuyobozi w’akarere ka Rubavu yagaragaje ko RICO yakosora iyi mirimo igomba gukosorwa kuri iri soko kugira ngo ryuzure

Kambogo ubwo yisobanuraga kuri iki kibazo cy’ibitereko by’inkingi bitujuje ibipimo bisabwa yavuze ko ikibazo bakimenye basaba RICO ko yabikosora ku mafaranga yabo.

Isoko rya kijyambare rya Gisenyi rimaze imyaka irenga 12 ryubakwa ariko ugeza uyu munsi nta rwego na rumwe ruhamya igihe rizaba ryatangiye gukorerwamo, ni mu gihe abacuruzi basanzwe bakorera muri iri soko rishaje baganiriye na Rwandanews24 bavuga ko baheze mu gihirahiro, kuko ubuyobozi bwose buyoboye aka karere buza bubasezeranya ko rigiye kuzuzwa imyaka igashira n’iyindi igataha.

Ni mu gihe abarishoyemo imari bakagura imigabane haba muri RICO cyangwa KIVING bose bavuga ko ubuyobozi bw’akarere buba butabifuriza iterambere, kuko nk’abacuruzi basanga amafaranga bashoye iyo bayagumisha muri business zabo aba amaze kunguka menshi, ari nacyo kibashengura umutima.

Mu migabane y’abafite ububasha kuri soko rya Gisenyi harimo uruhare rw’akarere ka Rubavu rufite agaciro ka Miliyali zirenga ebyiri n’uruhare rw’abikorera bibumbiye muri RICO rungana na miliyali ebyiri na miliyoni Magana arindwi.

Isoko rya Gisenyi ni ryuzura rizabasha gukorerwamo n’abacuruzi 380, rikazuzura ritwaye asaga Miliyari 5 frw.

Eng. Twayigize Francois Bram wubakisha isoko rya kijyambere rya Gisenyi arimo asobanurira Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Dr. Ngabitsinze icyadindije imirimo yubaka isoko rya Gisenyi
Kubwa Dr. Ngabitsinze asanga nta gihe runaka umuntu yakwizeza abanyarwanda ko isoko rya Gisenyi rizaba ryuzuye kuko hakirimo ibibazo bisaba inzego zitandukanye kwicarana zikabivugutira umuti usharira ariko ukiza



Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.