Kenya: Hadutse icyorezo cya korera

Inzego z’ubuzima muri Kenya zatangaje ko icyorezo cya korera (cholera) kimaze kugera mu turere dutandatu kuri 46 tugize Igihugu, abantu 60 bakaba bamaze kucyandura.

Minisiteri y’ Ubuzima yatangaje ko abantu 13 aribo barwariye mu Bitaro, 8 bamaze gusezererwa mu bitaro naho 40 bo bavurwa bataha.

Abaturage basabwe kwirinda bakubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima kuko inzego z’ubuzima zatangaje ko uduce twibasiwe n’iki cyorezo ari utudafite amazi.

Abarwayi hafi ya bose bagaragaye mu mujyi wa Nairobi no mu karere bihana imbibe ka Kiambu, kuko uyu mujyi umaze kugaragaramo abantu 48 barwaye korera.

Abasigaye bari mu turere two muri Rift Valley nka Nakuru, Kajiado na Uasin Gishu, undi umwe akaba yagaragaye mu karere ka Muranga kari hagati mu gihugu.

The citizen dukesha iyi nkuru yatangaje ko Minisiteri y’Ubuzima yamaze kohereza abaganga mu turere twagaragayemo icyorezo cya korera kugirango abagaragaweho nacyo bitabweho vuba.

Korera yandura binyuze mu kurya cyangwa kunywa ibinyobwa byanduye (bifite umwanda, ikaba ifitaniye isano ya hafi n’isuku nke. 

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Translate »