Karongi: Open Day yaranzwe n’udushya twinshi twahanzwe n’abahakomoka (AMAFOTO)

Muri Open day (Imurikabikorwa) ry’ababafatanyabikorwa b’akarere ka Karongi hamuritswemo udushya twinshi twahanzwe n’abakomoka muri aka karere, aho hari amwe mu makoperative yo muri aka karere yagaragaje ko yiteje imbere n’ubwo Covid-19 yagiye ibakoma mu nkokora.

N’imurikabikorwa ryatangiye kuri uyu wa 18-20 Ukwakira 2022, ryaberaga mu busitani buri imbere y’isoko rya Kibuye ryubatse mu murenge wa Bwishyura.

Hamuritswe umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi birimo ibitoki n’imyumbati bukorerwa mu mirenge ya Murundi, ibishyimbo byiza n’ibigori mu murenge wa Rwankuba, na Koperative ikora umutobe muri Rubengera.

Mu dushya twagaragaye muri iri murikabikorwa ry’abafatanyabikorwa (Open Day) harimo uwitwa Nshimyimana Jean Batiste wagaragaje ko nyuma yo kwiga umwuga w’ububaji akabikomeza no muri Kaminuza kuri ubu akataje mu nzira y”iterambere abikesha uyu mwuga, dore ko kuri ubu avuga ko afite indoto zo kuzabona ibiti bivamo imbaho akenera biboneka mu Rwanda.

Ati “Nize ububaji mu mashuri yisumbuye muri Kaminuza niga Civil Engineering nsanga ngomba gukomeza gukora ububaji kandi nkabukora kinyamwuga, dore ko mu rwanda usanga bukorwa na bake, nkaba nkora ibijyanye n’inzugi no kuzikinga bijyanye n’igihe no guhanga udushya dutandukanye mu bijyanye n’ibikomoka ku mbaho.”

Nshimyimana akomeza avuga ko abenshi mu bakora ibijyanye n’ubwubatsi mu rwanda batabikora kinyamwuga ariyo mpamvu yahise kubyihebera aho abasha gupima urubaho nyuma yo kurwumisha akamenya nimba rwarageze igihe cyo gukoreshwa bituma icyo umuntu yarukozemo kiramba.

Nshimyimana ukora inzugi zifite agaciro akri hagati y’ibihumbi 400-800 Frw avuga ko akoresha imbaho z’ibiti avana mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira demukarasi ya Congo, akaba yarashatse ingemwe zacyo aho ashaka kuzitubura akagerageza nimba ibyo biti byabasha kwera ku butaka bw’u Rwanda.

Nshimyimana avuga ko ububaji bumaze kumugeza kuri byinshi, ndetse by’umwihariko akaba ariwe wakinze Hotel ijyanye n’igihe iri muri aka karere ka Karongi, akaba hari n’izindi nyinshi zikeneye ko bakorana mu kwagura amasoko.

Nshimyimana Jean Baptiste, umwe mu bamuritse ibikorwa, akaba akora inzugi zifite agaciro karengeje ibihumbi 800 Frw

Bahati Thierry, Umuyobozi wa koperative y’abahinzi ba Kawa KOPAKAKI ikorera mu Murenge wa Rubengera ku ruhande rw’abitabiriye iri murikabikorwa avuga ko uretse kugaragariza abaturage ibyo bakora kugira ngo barusheho kubimenya bazanungukira mu kwigira ku bikorwa na bagenzi babo bitabiriye iri murikabikorwa.

Ati “Twitabiriye iri murikabikorwa kugira ngo tugaragarize abaturage ibyo dukora abatabizi babashe kubimenya, iri murikabikorwa kandi riraza kudufasha kumenya no kwigira kubyo abandi baje kumurika bakora bityo twungurane ubumenyi ku buryo bizadufasha kurushaho kunoza ibyo dukora.”

Asaba abataritabiriye iri murikabikorwa guharanira ko iry’ubutaha ritazabacika kuko uretse kubahuza n’abaturage rinabafasha kumenyana n’abandi bafatanyabikorwa bakigiranaho.

Bahati Thierry, Umuyobozi wa koperative y’abahinzi ba Kawa KOPAKAKI asobanurira abitabiriye imurikabikorwa ibyo bakora

Kellen Kebikomi, Ubuyobozi w’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu Karere ka Karongi usanzwe ayobora umuryango mpuzamahanga wa gikiristu wita ku bana World Vision avuga ko imurikabikorwa ry’iminsi itatu rizasiga abaturage basobanukiwe kurushaho ibibakorerwa, ndetse bikazatuma hanarushaho kuzamuka uruhare rwabo mu kubisigasira ndetse no kugera kuri byinshi mu nyungu rusange.

Kellen avuga ko iyo hateguwe igikorwa nk’iki biba biri mu nyungu z’impande zobi zirimo Abafatanyabikorwa ndetse n’abaturage, aho abaturage barushaho gusobanukirwa ibyo bakorerwa naho Abafatanyabikorwa bakigira ku bikorwa bya bagenzi babo bityo bakarushaho kunoza ibyo bakora.

Ati “Buri mwaka tumurika ibikorwa kugira ngo twereke abaturage ibibakorerwa ndetse tunabakangurire kubifata nk’ibyabo ntibumveko ari iby’abantu babafashije. Buri muntu rero aba akwiye kumva ko icyamukorerwe aba ari icye kugira ngo abashe kucyitaho, agisigasire anakibyaze umusaruro yiteza imbere.”

Yongeraho ko uretse kugaragariza abaturage ibibakorerwa no kuzamura uruhare rwabo, ku ruhande rw’abafatanyabikorwa bibafasha kwigiranaho kugira ngo buri wese arusheho kunoza ibyo akora.

Imurikabikorwa ry’Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Karongi  ryo muri uyu mwaka wa 2022-2023 ryatangiye kuri uyu wa 18 rikazarangira ku wa 20 Ukwakira 2022 rikaba ryaritabiriwe n’Abafatanyabikorwa 64 kuri 66 bari bateganijwe.

Kellen Kebikomi, Ubuyobozi w’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu Karere ka Karongi
Mukarutesi Vestine, Umuyobozi w’akarere ka Karongi
Umuhinzi wo mu murenge wa Ruganda avuga ko ageze kurwego rwo guhinga umwumbati akawusaruraho ibiro birenga 50Kg
Hamuritswe inanasi zihingwa n’abahinzi aho imwe igurishwa asaga 1000 Frw

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Translate »