Abarimu 154 baturutse muri Zimbabwe baje gushyira itafari ku burezi bw’u Rwanda

Ku masezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Zimbabwe mu guteza imbere ireme ry’uburezi, hoherejwe abarimu 154 baturutse zimbabwe, aho baje gutanga ubumenyi (Gushyira itafari) mu mashuri atandukanye hano mu rwanda.

Kuri uyu wa kane hatangiye amahugurwa y’iminsi ibiri yo kwakira aba barimu ndetse no kubasobanurira neza igihugu cy’u rwanda bajemo

Bivugwa ko aba barimu benshi muri bo basaga 130 bazajya kwigisha mu mashuri nderabarezi (TTC) abasigaye bakajya muri kaminuza y’u rwanda ishami ry’ubuvuzi ndetse no mu mashuri yisumbuye y’imyuga n’ubumenyingiro.

U rwanda kandi nirwo ruri munshingano zo kwita kuri aba barimu hario kubahemba ndetse no kubacumbikira mu gihe kingana n’amezi atatu mu buryo bwo kubamenyereza nyuma yayo bakazemererwa kujya gucumbika ahandi bashaka.

Aba barimu biteganijwe ko bazamara imyaka ibiri mu rwanda ariko ishobora no kuziyongera.

Nkuko bivugwa n’umuyobozi mukuru wa REB Dr nelson mbarushimana aba barimu bazaba umusemburo mu ireme ry’uburezi bwo mu rwanda cyane ko umubare mwinshi wabo uzajya mu mashuri y’inderabarezi (TTC), bityo bikazafasha aba banyeshuri kuzavamo abarimu beza bazigisha amashuri y’inshuke ndetse n’abanza mu gihe kizaza.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Translate »