Rwandair igiye gutangiza ingendo zijya Landon mu Bwongereza nta ho indege ihagaze

Sosiyete nyarwanda ikora ubwikorezi bwo mukirere rwandair, yatangaje ko mu kwezi gutaha kuva kuwa 06 Ugushyingo izatangiza ingendo hagati ya Kigali na Landon mu Bwongereza, aho indege izajya igera mu Bwongereza nta handi hantu ihagaze.

Kubifuza gukora izi ngendo, amatike yatangiye kugurishwa kuwa 17 ukwakira 2022 nkuko byatangajwe na Rwandair, bikaba biteganijwe ko ingendo zizajya zikorwa inshuro enye mu cyumweru, buri wa kabiri, kuwa kane, kuwa gatandatu no ku cyumweru saa 23:35 zikagera i london saa 6:20 mu gitondo cyo ku munsi ukurikira.

Urugendo ruva Landon rwerekeza Kigali ni buri wa mbere, kuwa gatatu, kuwa gatanu ndetse no ku cyumweru saa 20:30 bakagera kigali saa 7:00 za mu gitondo.

Yvonne Makolo umuyobozi mukuru wa Rwandair yavuze ko bashimishijwe no gutangiza uru rugendo rwerekeza Landon kandi ko rwishimiwe bitewe na service nziza basanzwe batanga. Yakomeje avuga ko Ubwongereza ari isoko ry’umumaro kandi yizeye ko abakiliya bazishimira uru rugendo ruzajya rutwara igihe gito.Ibi kandi bishobora gutanga umusaruro mwiza mu bukerarugendo kuko uru rugendo ruzajya rworohera abifuza gusura u Rwanda.

Rwandair yari isanzwe ikora izi ngendo mu myaka itanu ishize ariko indege igaca i Bruxelles mu Bubiligi.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Translate »