Abaturage batatu bo mu karere ka Rutsiro bakubiswe n’inkuba harakekwa ko umwe muri bo yitabye Imana akigezwa ku kigo nderabuzima.
Ibi byabereye mu murenge wa Boneza, akagari ka Remera ho mu mudugudu wa Bigabiro, mu masaha ashyira saa moya n’igive zo kuri uyu wa 19 Ukwakira 2022.
Abakubiswe n’Inkuba ni Irasubiza Emmanuel w’imyaka 19, Ndayisaba w’imyaka 16 ari nawe bikekwa ko yitabye Imana akigezwa ku kigo nderabuzima na Niyigena Clemence w’imyaka 15.
Mudaheranwa Christophe, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Boneza yahamije Rwandanews24 aya makuru.
Ati “Nibyo koko batatu bakubiswe n’inkuba bahita bajyanwa kwa kigo nderabuzima cya Kinunu kwitabwaho n’Abaganga gusa birakekwa ko umwe muri bo yaba amaze kwitaba Imana n’ubwo Inzego zitegereje kugerayo ngo zemeze aya makuru.”
Kuwa 20 Kanama 2022 umubyeyi wo mu karere ka Rutsiro, Umurenge wa Kigeyo warimo guhinga yakubiswe n’inkuba arapfa, uwo bari kumwe avunika akaguru.
