Rutsiro: Abagizi ba nabi bataramenyekana basanze Umugore muri Butiki baramwica

Umugore wo mu karere ka Rutsiro, witwa Uwambajimana Jeanette yasanzwe muri imbere ya butiki yacururizagamo yapfuye harakekwa abagizi ba nabi bataramenyekana.

Ibi byabereye mu murenge wa Musasa, Akagari ka Gisiza ho mu mudugudu wa Ngoma, mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa 19 Ukwakira 2022 ubwo imvura yarimo igwa mu masaha ya saa kumi n’ebyiri kugeza saa moya n’igice.

Uwambajimana Jeanette w’imyaka 32 wari muri butiki asanzwe acururizamo abagizi ba nabi batarabasha kumenyekana baramuniga baramwica.

Bizimana Eliezel, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gisiza yahamirije Rwandanews24 aya makuru.

Ati “Amakuru twayahawe saa moya n’igice, inzego z’ibanze zahageze niz’umutekano, ayo masaha kuva saa kumi n’ebyiri n’iguce hagwaga imvura nyinshi, hari inzu yacururizagamo ubuconco, abamwishe bisa nk’aho bagiye bagiye kugama kuko kuva izo saha imvura yarimo igwa bisa nk’aho bagundaguranye bagera hanze y’inzu bisa nk’aho bamukururaga bamwicira imbere y’ako kazu yakoreragamo.”

<

Bizimana akomeza avuga ko nta muntu n’umwe ukekwa ko yaba yabigizemo uruhare, hakaba hategerejwe abakozi ba RIB ngo bafate ibimenyetso umurambo we ubone ujyanwa ku bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

Bizimana asaba abaturage kurushaho kubana mu mahoro no gutangira amakuru ku gihe ku bantu bataba bafite imyitwarire myiza.

Amakuru rwandanews24 yamenye n’uko bimwe mu bintu n’amafaranga byo muri iyi butiki aba bagizi ba nabi babyibye.

Nyakwigendera asize abana batatu n’umugabo.

Uwambajimana Jeanette, umurambo we wasanzwe imbere y’aka butiki yacururizagamo
Abana n’abakuru bose bari bishwe n’agahinda

One thought on “Rutsiro: Abagizi ba nabi bataramenyekana basanze Umugore muri Butiki baramwica

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.