Rubavu: MINICOM yagobotse amakoperative yagizweho ingaruka na Covid-19

Dr. Ngabitsinze Jean Chryostome, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda yashyikirije Moto zo mu bwoko bwa Rifan koperative 15 zo mu karere ka Rubavu zikora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya umupaka zagizweho ingaruka na Covid-19.

N’igikorwa cyabaye kuri uyu wa 19 Ukwakira 2022, Kibera ku mupaka muto uhuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo.

Amakoperative yagobotswe yiganjemo abacuruzi b’abagore, aho Moto bahawe buri imwe ifite agaciro ka miliyoni 3,800,000 Rwf zizababafasha mu gutwara no kwambutsa ibicuruzwa byabo.

Ndaribumbye Vincent, Perezida wa Koperative TUBUMWE y’abacuruzi b’inkoko avuga ko ubucuruzi bwabo bwari bwarangirijwe na Covid-19 ariko akaba asanga Moto bahawe zizaborohereza mu gutwara inkoko ndetse ikazabafasha kuzigama amafaranga menshi kuko bakoreshaga menshi bakodesha imodoka yo kwambutsa izi nkoko.

Ati “Ubucuruzi bwacu bwari bwarangirijwe na Covid-19 ndetse n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo none izi moto duhawe ziradufasha kuko tutazongera guterereza ibicuruzwa byacu biva mu Rwanda bijyanwa I Goma, ayo twakoreshaga ubu turajya tuyabika tuyifashije mu kuzahura ubukungu bwa koperative. Mbere y’uko duhabwa iyi moto twakoreshaga asaga ibihumbi 100 Frw mu kwambutsa inkoko ariko ubu tuzajya tuzambutsa muri iyi moto wenda dukore amaturua atatu.”

<

Ndaribumbye asanga kuba umupaka ufunga saa cyenda bibateza igihombo kuko aba ari amasaha y’akazi, bigatuma ibicuruzwa bibatangira make kugira ngo batahe.

Ndaribumbye yaboneyeho gushimira Leta y’ubumwe irangajwe imbere na Paul Kagame wabagobotse binyuze muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda.

Minisitiri Dr. Ngabitsinze ku kibazo cyo gufunga umupaka kare avuga ko nk’ubuyobozi batifuza ko habaho umupaka mu bucuruzi, gusa akavuga ko uretse gukomeza kuganira n’ubuyobozi bwa Congo badafite ububasha bwo gukosora amakosa akorerwa mu kindi Gihugu.

Ati “N’imbogamizi Congo yashyizeho zidashingiye ku buhahirane busesuye, nk’amasaha tumaze igihe tuyaganiraho kuko twe twifuzaga ko twafungura igihe cyose ariko bo ntabwo barumva impamvu batagomba gufunga saa cyenda. N’ibiganiro kuko mu bucuruzi hari aho udashyira imbaraga ariko iyo hari ibiganiro nibabona ko abaturage babo nabo babikeneye twizera ko bizakunda.”

Dr. Ngabitsinze avuga ko yizera ko ubwo Congo yinjiye mu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba hari ibyo bazakuraho bitewe n’amasezerano basinye ashingiye ku bucuruzi.

Mu bibazo bibangamiye abakora ubucuruzi bucirirtse bwambukiranya umupaka harimo kuba iyo bageze muri Congo bakwa imisoro ya hato na hato, gusabwa icyangombwa kizwi nka “Permit de sejour” kigura ibihumbi 35 Rwf kigakoreshwa umwaka ndetse no kuba Congo ifunga umupaka kare bididindiza ubucuruzi.

Umupaka muto uhuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo ni uwa Kabiri ku Isi wagiraga urujya n’uruza rwinshi nyuma y’umupaka uhuza Mexique na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuko ku munsi hanyuraga abagera ku bihumbi 90, gusa kuri ubu ngo hanyura abatagera ku bihumbi 5 kubera COVID-19 aho hakoreshwa amakoperative hakambuka abayahagarariye.

Koperative zahawe Moto ziganjemo abagore
Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome yafashe ifoto y’urwibutso na koperative zahawe moto

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.