Huye: Yatinyutse gukora imirimo bivugwa ko ari iy’abagabo imuteza imbere

Mu gihe bamwe mu bagore bagifite imtyumvire y’uko batakora imirimo bivugwa ko ari iy’abagabo ngo bibafashe mu iterambere ryabo, Niyonsaba Chantal we avuga ko yabonye ko imirimo y’ubucuruzi ari iy’ abifite ahitamo gutinyuka akora imirimo bavuga ko yagenewe abagabo imuteza imbere.

Ubwo Rwandanews24 ubwo yageraga aho akorera akazi ko kubumba amatafari mu gishanga kizwi ku izina rya Ku Nka z’imitari kigabanya Umurenge wa Ngoma n’uwa Huye yo mu karere ka Hiuye, yavuze ko ikibazo cy’igishoro cy’amafaranga yamufasha gukora ubucuruzi cyangwa ibindi bikorwa bisaba gushora imari we atayabona, ahitamo kubumba amatafari.

Ati: “Abagore tugira imbogamizi nyinshi mu iterambere ryacu kuko bidusaba kugira ingwate zifatika kandi bamwe tuba dutunze imiryango. Njyewe naje gukora akazi ko kubumba amatafari nanga ko hazagira ibibazo bimfatirana n’ubukene bukabije nkagwa mu mutego wo kwiyandarika cyangwa abana banjye bakajya kuba mu muhanda kubera ikibazo cy’inzara nk’uko hari abasonza bakajya gusabiriza.”

Niyonsaba avuga ko yatangiye kubumba amatafari mu mwaka wa 2018, ku munsi akaba yarabumbaga amatafari 50 kuko yari ataramenyera uko akazi gakorwa.

Niyonsaba Chantal avuga ko akazi ko kubumba amatafari kamuteje imbere

Akomeza avuga ko yagiye amenya kubumba ari nako umubare w’amatafari yabumbaga ku munsi wagiye wiyongera.

<

Ati: “Ntabwo byari byoroshye kuko natangiye abantu banca integer bambwira ko ntazabishobora, abandi bakavuga ko ari amayeri yo kugirango inshore mu ngeso mbi kuko muri iki gisha abagabo aribo bakora akazi ko kubumba amatafari. Abandi bagore bigeze kuza turafatanya, ariko nyuma baje kubivamo kubera gucika intege. Ubu ku munsi mbumba amatafari 400.”

Akomeza avuga ko we yakomeye ku ntego y’icyo yashakaga aricyo kwiteza imbere, akima amatwi abamucaga intege. Nubwo ntacitse integer kubera uko abantu bavugaga, Covid19 yaje ari agahebuzo kuburyo ingaruka zayo zangezeho bitewe n’uko mu gihe cya guma mu rugo tutabashaga gukora.

Uyu mugore avuga ko ubu abasha kwishyurira abana be amashuri, kwishyura Mituweli, kubona imyambaro ye n’iy’abana be uko ari batatu no kubona ibibatunga adasabirije.

Bitewe n’ikigero cy’imyaka y’ubukure agezemo, yifuza ko yafashwa kubona ikindi yakora kitari imirimo isaba imbaraga nyinshi kuko amaze kunanirwa.

Ati: “Imbaraga zimaze kuba nke kuko uko nakoraga mbere siko nkikora. Ku kwezi hari ubwo ninjizaga amafaranga ibihumbi 60.000frws, ubu sinkipfa kuyagezaho ariko na none amacye mpembwa ku kwezi ni ibihumbi 40.000frws kuko duhemberwa uko twakoze mu kwezi. Ngize umugisha nkabona inkunga yamfasha kuva muri aka kazi nkaora akandi byamfasha cyane, naho ibijyanye no gukorana na banki byo ntibyashoboka kuko basaba ingwate ihambaye kandi sinayibona cyangwa ngo mbone unyishingira.”

Niyonsaba Chantal abumba amatafari 400 ku munsi

Mu kiganiro Rwandanews24 yagiranye n’Umuyobozi w’Inama y’ Igihugu y’Abagore Madame Kamanzi Jacqueline, avuga ko bifuza ko abagore bose batinyuka kwihangira imirimo bakanatinyuka imirimo ishobora kubabyarira inyungu badategereje inguzanyo.

Ati: Dushimishwa no kumva ko abagore biteza imbere badahanze amaso inguzayo kuko inkunga cyangwa ubufasha tubona ntabwo ako kanya bwagera ku mugore ukeneye kwiteza imbere. Turakangurira abagore bakitinya gutinyuka bagakora imirimo ibabyarira inyungu bakiteza imbere.

Ikigo gikora ubushakashatsi kikanakora isesengura kuri politike za leta cyakoze ubushakashatsi ku ngaruka z’icyorezo cya COVID-19, ku mibereho y’ingo ku buryo babukoreye mu turere 3 tugize Umujyi wa Kigali n’Imijyi 6 yunganira Umujyi wa Kigali habazwa ingo 2053, harimo n’akarere ka Huye ari nako aba bagore babarizwamo.

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi bwerekana ko 50% by’ingo 2053 zabajijwe, abaziyoboye batakaje akazi.

58% by’abayoboye izo ngo bavuze ko ubuzima bwahenze cyane kurenza ubushobozi bwabo, naho 62% by’ingo zabajijwe bagize igabanuka rikomeye kubyo binjizaga nk’ingo.

Uwayoboye ubu bushakashatsi, Dr. Jean Baptiste Nsengiyumva avuga ko uturere twa Rusizi, Rubavu na Nyarugenge aritwo twagaragaje ingaruka nyinshi cyane kurenza ahandi.

Muri rusange ingo zigera kuri 24% by’izabajijwe zagize igabanuka rikabije ry’amikoro yo guhaha kuburyo ingo zahuye n’ikibazo gikomeye cy’igabanuka ry’imirire zirimo 25% by’iyobowe n’abagabo, 13% by’iziyobowe n’abagore ndetse na 5% by’ingo ziyobowe n’abashakanye.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.