Perezida wa Uganda Kaguta Yuweri Museveni yatangaje guma Mu rugo muduce tubiri twiganjemo icyorezo cya Ebola mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ryayo.
Iyi guma mu rugo yayitangaje ari kuri Terevisiyo na Radio by’igihugu, agira, ati:”Nari nateguye ko hagiye kuba inama ya guverinoma, ariko inzego z’ubuzimsa zangiriye inama ko itabaho kuko hagize umwe waza afite ebola abayobozi twese twashyirwa mu kato”.
Yakomeje, agira ati:”Mu rwego rwo gukumira ikwirakwira rya Ebola, Agace ka Mubende na Kasanda twabashyize muri guma rugo, nta wemerewe kuva mu rugo, ingendo zirabujije ndetse n’ibikorwa byose birimo amasoko n’ibindi byose bibaye bisubitswe iminsi 21”.
Amashuri yonyini niyo yemerewe gukomeza gukora, ariko nayo yubahiriza ingamba zo gukumira Ebola.