Rutsiro: Umusaza w’imyaka 70 yasanzwe munzu yapfuye urupfu rw’amayobera

Karemera Ildephonse w’imyaka 70 wo mu karere ka Rutsiro yasanzwe munzu yapfuye urupfu rw’amayobera.

Ibi byabereye mu murenge wa Manihira, akagri ka Haniro ho mu mudugudu wa Gisunzu, kuri uyu 17 Ukwakira 2022 mu masaha ashyira saa 18h30 z’umugoroba.

Amakuru agera kuri Rwandanews24 avuga ko umugore witwa Barwigirira wari ugiye kwishyura uyu musaza amafaranga y’ibijumba baguze maze ageze iwe asanga uwo mugabo yakinze kandi akingiye imbere maze akomanze abura umwikiriza n’uko abwira abaturanyi ko yaraje kumwishyura none akaba akomanze akabura umwikiriza niko guhamagara umukuru w’umudugudu bahageze basunika idirishya ryaho yaryamaga basanga yapfuye.

Basabose Alex, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Manihira yahamirije Rwandanews24 aya makuru.

Ati “Nibyo koko Karemera yasanzwe yitabye Imana mu masaha y’umugoroba, icyamwishe kikaba kitaramenyekana. Kuri ubu dutegereje abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB bahagera bagakora iperereza.”

Ubwo twakoraga iyi nkuru umurambo wa nyakwigendera wari ukiri munzu asanzwe atuyemo, mu gihe utegerejwe kujyanwa ku bitaro bya Murunda kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

Karemera Ildephonse wasanzwe yapfuye nta muntu numwe babanaga munzu.

Ibiro by’Akarere ka Rutsiro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *