Rubavu: Duturanyembazi washyizwe mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe atagikwiriye inzu igiye kumugwaho

Duturanyembazi Jean de Dieu wo mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Rubavu, Akagari ka Murara ho mu mudugudu wa Kiroji uvuga ko atishoboye inzu atuyemo igiye kumugwaho akaba adasanirwa avuga ko imbarutso ari uko yashyizwe mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe.

Duturanyembazi mu kiganiro na Rwandanews24 yadutangarije ko Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwamwibuka nawe agasanirwa inzu atuyemo nk’abandi banyarwanda kuko we nta bushobozi afite bwo kwisanira.

Ati “Nd’umukene utishoboye, ntafite ubushobozi bwo kuyisana, inzu igiye kumpirimaho kandi ni Leta yari yayinyubakiye. Bamfashije bakansanira wenda njye n’abana banjye twatura hazima kuko njye n’abana banjye iyo imvura iguye dushaka aho tuba twihengetse. Inzu Leta yantujemo niyo inteye ikibazo kuko kurya byo ndakomeza nkarwanya ngaca inshuro ndetse n’abaturanyi bakamfasha.”

Duturanyembazi akomeza avuga ko atunzwe no guca inshuro kugira ngo arebe ko abona igitunga abana kugira ngo atazarwaza bwaki, gusa akaba agowe no kubona amafaranga yo kwishyurira abana biwe babashe kurya ku ishuri.

Duturanyembazi akomeza avuga ko imbarutso yo kudafashwa nk’abandi baturage batishoboye ari uko yashyizwe mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe kandi ari umukene.

<

Nyirabunani Claudine, we na bagenzi be bahamya ko umuturanyi wa Duturanyembazi abayeho nabi kuko asanzwe atunzwe no guca inshuro bakaba nabo mu bushobozi bwabo batabasha kumufasha buri munsi, kuko basanga akeneye ubufasha bw’igihe kirambye, aba ndetse bahamya ko nabo batumva ukuntu umuturanyi wabo yashyizwe mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe gisanzwe ari icy’abifite kandi we agowe n’ubuzima.

Harerimana Blaise, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubavu avuga ko ikibazo cya Duturanyenabo n’abandi baturage badafite aho kuba kizakemuka kuko bagenda batuza abaturage no kubasanira bijyanye n’ubushobozi buhari.

Ati “Yaba Duturanyembazi n’abandi bose bazafashwa muri gahunda yo gutuza abaturage badafite aho kuba irahari kandi irakomeje kuko igamije gukemura ibibazo bikibangamiye abaturage, ndetse hari na gahunda yo gusanira abaturage batujwe ariko amazu batujwemo yashaje.”

Ku kibazo cyo guhindurira ikiciro cy’ubudehe umuturage, Harerimana agira Duturanyenabo inama yo kujya mu nteko z’abaturage akahaba agihinduriwe.

Yaba Duturanyenabo na bagenzi be batujwe muri uyu mudugudu wa Kiroji bavuga ko uyu mudugudu bamaze imyaka 7 bawutujwemo ariko amazu batujwemo bakaba batahabwa ibyangombwa by’ubutaka bwayo bakaba batanabasha kuyatangamo inguzanyo ngo babashe kwiteza imbere.

Duturanyembazi Jean de Dieu imbere y’inzu yatujwemo ikaba igiye kumugwaho (Photo: Koffito)
Ibikuta mu nzu imbere yatujwemo Duturanyenabo ntabwo byigeze bigezwa hejuru kuko bazitujwemo zitaruzura

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.