Rubavu: Umwana w’imyaka 17 afunzwe akekwaho ubwambuzi bushukana

Kuri iki cyumweru mu karere ka Rubavu hafunzwe umwana w’imyaka 17 ukekwaho ubwambuzi bushukana aho batekeye imitwe umucuruzi akaboherereza ibiribwa bakamwoherereza ubutumwa bugufi bw’umwuka.

Ibi byabaye kuri uyu wa 16 Ukwakira 2022, mu masaha ya saa munani z’amanywa mu mu mudugudu wa Kabiza, akagari ka Rubona ho mu murenge wa Nyamyumba.

Uyu mwana witwa Kwizera Gilbert yatawe muri yombi nyuma yo gutabaza kwa Ndagijimana Emmanuel, wo muri uyu murenge watabaje inzego z’ibanze avuga ko akorewe ubujura bw’ubutekamutwe, aho yahamagawe n’umuntu atazi ariko we akamwumvisha uburyo amuzi, amusaba kumwoherereza ibicuruzwa bihwanye n’ibihumbi 50 frw, akamwoherereza amafaranga kuri Telephone.

Murindangabo Eric, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamyumba yahamirije Rwandanews24 aya makuru y’itabwa muri yombi.

Ati “Nibyo koko Kwizera Gilbert w’imyaka 17 yatawe muri yombi akekwaho ubutekamutwe aho yafatanwe ibiribwa birimo Amavuta y’igihwagari Litiro 5, Isukari ibiro 5, Kawunga ibiro 10 n’Umuceri ibiro 10 bari batekeye umutwe umucuruzi akabiboherereza ariko bo bakamwoherereza icyuka.”

Murindangabo akomeza avuga ko gutabwa muri yombi byaturutse ku makuru yatanzwe na nyiri kwibwa akamenyesha inzego z’ibanze umu motari yabihaye ngo abijyanye turafatanya maze nibwo twaje kumufata atubwira ko hari uwo bakorana ubwo butekamutwe witwa KALISA, ari nawe uhamagara abantu kuri telephone, akaba we yahise atoroka ariko nawe arimo gushakishwa ngo afatwe.

Murindangabo yaboneyeho gusaba abaturage gushishoza uwakiriye message akabanza kureba ko amafaranga yamugezeho, yabasabye kandi kwitondera abantu batazi baba babasaba ibintu.

Kwizera Gilbert nyuma yo gutabwa muri yombi kuri ubu afungiye kuri Posite ya Polisi ya Nyamyumba.

Kwizera Gilbert w’imyaka 17 yatawe muri yombi nyuma y’ubutekamutwe bakoreye umucuruzi akaboherereza ibyo kurya ariko bo bakamwoherereza amafaranga y’umwuka

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Translate »