Karongi: Rurageretse hagati y’abatujwe mu mudugudu w’icyitegererezo n’Ubuyobozi

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rugabano mu Karere ka Karongi batujwe mu mudugudu w’ikitegererezo w’inzu zigeretse, bavuga ko barara kuri sima bagasasa ibyatsi, amashashi cyangwa amakarito, mu gihe ngo bimuwe babwirwa ko bazasangamo ibikoresho byose. Ibi aba baturage bavuga ntibabivugaho rumwe n’ubuyobozi bw’Umurenge kuko bwo buvuga ko aba baturage bimuwe bahawe ingurane ikwiriye ari nayo mpamvu ibikoresho aribo bagomba kubyigurira.

Aba baturage bimuwe kubera ubuhinzi bw’icyayi, babwiye RADIOTV10 ko abaturanyi babo bakeka ko babayeho neza nyamara atari ko biri kuko bamwe muri bo badafite ibiryamirwa.

Umwe muri aba baturage, avuga ko benshi bakiryama kuri nyakatsi mu gihe hari n’abaryama kuri sima gusa.

Umwe urara ku ishashi, yagize ati “Iyi ni yo saso ngira muri uru rugo, none naryama kuki? njye n’abana banjye babiri turyama hano, iyo bwije ndakurura nkarenzaho nkaryama.”

Mugenzi we yavuze ko abafite imbaraga bajya gushaka ibyatsi bararaho, ati “Dusakuma akiri [ibyatsi] tukaza tukarambikaho ibifuka.”

Bavuga ko nubwo barara kuri sima, bimuriwe muri izi nzu babwirwa ko nibahagera bazahasanga ibikoresho byose birimo n’amasaso, ariko bahageze baraheba.

Undi ati “Batwemereye ko inzu tuzazitahamo dusangamo salo intebe, ibitanda, ameza, byose nta kibazo, ni ko batubwiraga, ariko ugenzuye muri aya mazu wasanga bamwe barara ku makarito.”

Undi yagize ati “Yewe batubwiraga ko tuzasangamo n’amateleviziyo ngo tuzajya tureba n’amateleviziyo n’ibitanda ngo na za metela.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rugabano bwateye utwatsi ibyo abaturage bavuga

Niyonsaba Criaque, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugabano yabwiye Rwandanews24 ibyo aba baturage bavuga bihabanye n’ukuri kuko bimuwe bahawe ingurane batagombaga guhabwa ibikoresho.

Ati “Batujwe nk’abantu bimuwe kuko bahawe ingurane baratuzwa, ndetse bahabwa amafaranga y’ingurane y’inzu zabo n’ubutaka, gusa ariya mazu bayataha hari imiryango 4 yahawe ibikoresho abandi nabo bakeka ko bazabihabwa.”

Abaturage barabeshya kuko mu masezerano afitwe n’akarere ntaho bigaragara ko bagombaga guhabwa ibikoresho.

Criaque akomeza asaba bariya baturage kutishyira mu cyiciro cy’abatishoboye bakishimira amazu ajyanye n’igihe bubakiwe bagasigasira amazu yabo.

Harimo imiryango itishoboye yatangiye guhabwa ibikoresho, aho imiryango 8 imaze kubihabwa muri 31 izajya ihabwa ibikoresho uko ubushobozi buzajya buboneka.

Imiryango 364 niyo yimuriwe muri uyu mudugudu w’icyitegererezo wa rugabano.

One thought on “Karongi: Rurageretse hagati y’abatujwe mu mudugudu w’icyitegererezo n’Ubuyobozi

  1. Ubwo c guhabwa ingurane bituma niba wari usanzwe ufashwa utakomeza gufashwa?! Ni akumiro. Iki kibazo gikwiriye gukemuranwa ubushishozi.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Translate »