Umusaza witwa Nzabakurikiza Jean Damascène wo mu murenge karere ka Rubavu, Umurenge wa Cyanzarwe yasezeranye imbere y’amategeko na Nyiragahinda Marie w’imyaka 82 bari bamaranye imyaka imyaka 63 babana batarasezeranye.
Nzabakurikiza yatangarije Rwandanews24 ko yishimiye gusezerana byemewe n’amategeko n’umukecuru yakunze bakabyarana abana 13 n’ubwo nta numwe usigaye murugo kuko bamwe bashatse abandi bakaba baritabye Imana.
Nzabakurikiza n’umufasha we babanye mu 1959 bakaba kuri ubu batuye mu murenge wa Cyanzarwe, akagari ka Rwanzekuma ho mu mudugudu wa Gasenyi, bakaba basezeranye imbere y’amategeko kuri uyu wa 14 Ukwakira 2022.
Uwimana Vedaste, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe yatangarije Rwandanews24 ko iki gikorwa uyu musaza yakoze gishimishije kuko gusezerana bigira inyungu nyinshi.
Ati “Kubana byemewe n’amategeko bigira inyungu nyinshi mu mibanire y’abashyingiranwe, bituma bombi bagira uburenganzira ku mitungo yabo bikanabongerera icyizere mu mibanire bikanafasha Leta mu igenamigambi. Tukaba ariyo mpamvu dushishikariza n’abandi babana bataresezeranye gutinyuka bagasezerana imbere y’amategeko.”
Mu murenge wa cyanzarwe habarurwa imiryango 346 ibana mu buryo butemewe n’amategeko, muriyo 110 niyo imaze gusezeranywa harimo 3 yasezeranye uyu munsi.
Abakurukiranira hafi ibibazo byugarije umuryango nyarwanda muri iki gihe bavuga ko kubana k’umugore n’umugabo batarashyingiwe mu buryo bwemewe n’amategeko bigira ingaruka zikomeye zirimo no kwicana.
Ibi barabivuga mu gihe ubushakashatsi bwa 5 ku mibereho y’ingo (EICV5) bwagaragaje ko 34% babana batarashyingiranywe.
Ubushakashatsi bwa gatanu ku mibereho y’ingo mu Rwanda (EICV 5) bwasohotse mu mpera z’umwaka wa 2018, bwagaragaje ko 34% by’ingo ziri mu Rwanda zibana batarasezeranye imbere y’amategeko. Mu Mujyi wa Kigali izo ngo ni 42% mu gihe mu cyaro ari 32%.
